Ibibazo mu burezi bw’abana bafite ubumuga bigenda bikemuka

Mu karere ka Gatsibo kimwe no mu tundi turere dutandukanye tw’Igihugu, haracyagaragara ibibazo mu myigire y’abana bafite ubumuga.

Ibi ni ibyatangajwe n’Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Rwanda AGHR kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ugushyingo 2015, mu nama nyunguranabitekerezo hamwe n’inzego zitandukanye zo mu karere ka Gatsibo hagamijwe kureba ibimaze kugerwaho n’umushinga wo gufasha abanyeshuri bafite ubumuga.

Inzego zitandukanye zo mu karere ka Gatsibo hamwe n'Ishyirahamwe AGHR mu nama nyunguranabitekerezo
Inzego zitandukanye zo mu karere ka Gatsibo hamwe n’Ishyirahamwe AGHR mu nama nyunguranabitekerezo

Nkundiye Zacharie, ni Umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Rwanda, yavuze ko mu karere ka Gatsibo hagaragara impinduka nziza mu buryo abafite ubumuga bafatwa mu nzego zitandukanye, ariko akongeraho ko hakiri n’imbogamizi nke zishingiye ku guhezwa kw’abafite ubumuga muri serivisi zimwe na zimwe.

Yagize ati:” Iyo urebye ibikorerwa abafite ubumuga bo mu karere ka Gatsibo, ubona ko bigenda bifata isura nziza ugereranyije no mu bihe byashize, aho usanga nko mu nyubako baragiye bateganya ahagenewe abafite ubumuga, ariko n’ubuvugizi burakomeje kugira ngo ahakigaragara imbogamizi naho bikemurwe.”

Umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza mu karere ka Gatsibo Dusenge Yvette, avuga ko abafite ubumuga bakwiye gufashwa kwinjira mu buzima busanzwe hirindwa cyane cyane ihezwa ribakorerwa muri gahunda zimwe na zimwe.

Ati:” Abafite ubumuga bakwiye guhabwa amahirwe angana n’ayabandi muri gahunda zirebana n’iterambere n’imibereho myiza, niyo mpamvu nk’Akarere natwe dukomeje gushyira mu bikorwa politiki y’Igihugu yo kudaheza abafite ubumuga no kubinjiza muri gahunda zisanzwe zigenerwa abandi banyarwanda muri rusange.”

Ishyirahamwe ry’abafite ubumuga mu Rwanda, kugeza ubu rikorera mu turere 11.

Mu karere Gatsibo iri shyirahamwe rikaba rishyira mu bikorwa umushinga wo kurengera uburenganzira bw’umwana hibibandwa cyane cyane mu gufasha abanyeshuri bafite ubumuga mu myigire yabo.

Mu karere ka Gatsibo kugeza ubu habarirwa abantu bafite ubumuga ibihumbi 22, abagera kuri 2% akaba aribo bonyine biga mu mashuri yisumbuye.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka