Kirehe: Imvura yangije imyaka ku buso bwa Hegitari

Mu murenge wa Mpanga imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa 26/11/2015 yangije imyaka y’abaturage ku buso buri hafi ya Hegitare.

Abaturage byari biteganyijwe ko bakora umuganda kuri uyu munsi aharengewe n’imvura kugira ngo barebe ko hari icyo baramura.

Imyaka y'abaturage yangiritse cyane
Imyaka y’abaturage yangiritse cyane

Rubonesha Alexis Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga avuga ko imvura yaguye ari nyinshi mu kagari ka Mpanga Umurenge wa Mpanga yangiza hafi ya hegitari y’imirima y’ibigori.

Avuga ko byatewe no kuba hari imigenda yari idasibuye neza imvura iguye amazi abura inzira ayobera mu mirima y’abaturage.

Asanga hagomba gufatirwa ingamba kugira ngo barwanye ibiza ati“ mu muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo twiteguye kuhatunganya tugasibura rigore zose k’uburyo imvura itazongera kutwangiriza hari n’imyaka ishobora gukira iramutse yitaweho, nibyo turimo.

Imyaka myinshi yangijwe n'imvura
Imyaka myinshi yangijwe n’imvura

Yasabye abaturage kubyihanganira bafatira hamwe ingamba zo gukumira amazi yimvura akomeje kwangiza imyaka y’abo. Ingomero nazo ni izo kwitondera muri iki gihe cy’imvura

Mu gihe cyimvura ingomero zikomeje gutwara abantu, hari nk’urugomero rwa Nyamugari aho mu gitondo cyo kuwa 27/11/2015 basanze umurambo w’umuntu utaramenyekana ureremba hejuru y’amazi.

Bazimya Adrien Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyamugari avuga ko nyuma yo kubona umuntu wapfiriye mu rugomero rwa Nyamugari ko batabashije guhita bamumenya ngo bamenye n’umwirondoro we.

Abaturage biteguye gukora umuganda aharengewe kugira ngo bagire icyo barokora
Abaturage biteguye gukora umuganda aharengewe kugira ngo bagire icyo barokora

Avuga ko amakuru afite ari uko uwo mugabo yaba akomoka mu murenge wa Kigarama.

Nk’uko yabibwiwe ngo ku wa 25/11/2015 yagiye gukaraba amanutse escalier z’urwo rugomero amazi aba menshi amurusha ingufu aramutwara.

Muri iki gihe cy’imvura abantu barasabwa kwirinda kujya mu ngomero kuko amazi akomeje kwiyongera uko imvura igwa ari nyinshi.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka