Rutsiro:Abagore biyemeje kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana
Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rutsiro ivuga ko igiye kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana bo muri aka karere.
Babitangaje ku wa 27 Ugushyingo 2015 ubwo habaga inama y’inteko rusange bakamurika ibyo bagezeho bari barahize muri uyu mwaka wa 2015 ariko banahigiye kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rutsiro Agnes Uwamahoro aganira na Kigali Today yagize ati" Twishimiye imihigo twesheje ariko tuniyemeza kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana kandi nzi neza ko tuzawesa kuko twawushyize mu mugoroba w’ababyeyi aho tuzajya tubona umwana akora iyo mirimo ababyeyi be tuzajya tubashyikiriza ubuyobozi"
Intumwa y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu Angelique Twagiramungu yashimye abagore ba Rutsiro aho bageze ariko abibutsa ko hakiri ibindi byo kongera aho yagize ati" Nibyo mwageze kuri byinshi ariko ndabibutsa ko inzira ikiri ndende mukomereze aho ntimuzadohoke"
Byukusenge Gaspard umuyobozi w’aka Karere nawe yashimye abagore bo mu Karere ayobora bitewe n’ibyo bakoze ariko anibutsa abagabo ko bagomba kubafasha mu kwesa iyo mihigo kuko ngo ari bwo buryo bwo kugaragaza ko bashimangiye uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ati"Abagore bagira imihigo buri mwaka ariko abagabo bagomba kubaba hafi kuko iba ari imihigo y’abaturage bose kandi bagomba no kwerekana ko uburinganire n’ubwuzuzanye buhari"
Felix Muramutsa umuyobozi wungirije mu mushinga REACH-T (Rwanda Education Alternalitives For Children in Tea Growing Areas)ushinzwe kurwanya imirimo mibi ikorerwa abana by’umwihariko mu cyayi yavuze ko imirimo mibi ikorerwa abana bazakomeza kugenda bafatanya n’ubuyobozi bw’Uturere 12 ukoreramo harimo n’aka Rutsiro.
Imwe mu mihigo abagore bibumbiye mu nama nkuru y’igihugu y’abagore mu karere ka Rutsiro ni nk’aho ngo barwanyije isuku nke, ingo zimwe zari zibanye nabi ngo zagarutsemo umutekano, havutse amakipe 6 y’umupira w’amaguru ndetse no kuba abagore baratinyutse kwibumbira mu mashyirahamwe no kugana ibigo by’imari iciriritse.
Cisse Aimable Mbarushimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aha niho umugore yigaragariza ko ari umutima w’urugo, iki gitekerezo ni cyiza cyane