Iterambere ry’abagore ngo ririmo kwanga kubera kubura abagabo

Umuryango ‘Women for Women International’ uravuga ko iterambere ry’abagenerwabikorwa bawo (abagore bakennye), ngo ririmo kwanga kuko uruhare rw’abagabo babo rutagaragara.

Uyu muryango ufasha abagore bahuye n’ihohoterwa, intambara n’ubukene, wabwiye itangazamakuru ko wahisemo kwigisha no gufasha ingo(umugore n’umugabo we), aho gufasha umugore wenyine.

Women for Women wahisemo kwigisha abagore n'abagabo babo, ibituma ingo zidatera imbere, harimo inzoga.
Women for Women wahisemo kwigisha abagore n’abagabo babo, ibituma ingo zidatera imbere, harimo inzoga.

Mu bagore ibihumbi 68 bafashijwe na Women for Women kuva mu mwaka wa 1997, ngo harimo benshi batagaragaje intambwe bagezeho mu bijyanye n’ubuzima bwiza, uburenganzira bwabo, gukorera mu makoperative ndetse no guteza imbere imyuga; bitewe n’uko abagabo bataboroheye.

Justine Mbabazi, umukozi wa Women for Women yagize ati ”Twakoranaga n’abagore gusa, ariko twaje gusanga hari ibitagenda neza kubera kutagira abagabo muri uyu mushinga; urugero ni uko umugore adashobora kubona inguzanyo muri banki ku ngwate y’ubutaka, niba umugabo atabonetse ngo amusinyire”.

Kwibera mu kabari kw'abagabo ngo biri mu bidindiza iterambere ry'umugore n'urugo muri rusange.
Kwibera mu kabari kw’abagabo ngo biri mu bidindiza iterambere ry’umugore n’urugo muri rusange.

Justine Mbabazi, umukozi wa Women for Women yagize ati ”Twakoranaga n’abagore gusa, ariko twaje gusanga hari ibitagenda neza kubera kutagira abagabo muri uyu mushinga; urugero ni uko umugore adashobora kubona inguzanyo muri banki ku ngwate y’ubutaka, niba umugabo atabonetse ngo amusinyire”.

Hari aho ngo byagaragaye ko abagabo bangiza byinshi mu rugo, nk’uko Women for Women isobanura ko abenshi bibera mu kabare; bakavayo bateza amakimbirane mu miryango, kubyara indahekana, ubukene, ihohoterwa no kwica ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Amakoperative y’abagore nayo ngo arimo gusenyuka bitewe na bamwe mu bagabo, ngo batagira uruhare mu kunganira no guteza imbere umutungo w’urugo.

Umuryango Women for Women watangije igikorwa cyo kwigisha ingo mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro, aho usaba abagabo kugaragaza uruhare rwabo mu mibereho y’ingo.

Uwitwa Stephen yagize ati “Hari igihe mpohotera uwo twashakanye kandi mbyita imikino, kuko iyo mvuye gufata agatama, ngera mu rugo bakangaburira, twagera mu buriri nkamubwira nti ‘hindukira’, nkikorera imibonano mpuzabitsina tutabanje kubiganiraho, kandi n’imirimo isanzwe niwe ukora myinshi”.

Women for Women usaba ubufatanye n’inzego za Leta, amadini n’abandi, kugira ngo uruhare rw’umugabo mu iterambere ry’uburinganire no gukumira ihohoterwa rurusheho kugaragara.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

iyo witegereje neza usanga hari n’abagore batazi gutandukanya ijambo uburinganire ndetse n’ubwuzuzanye bigatuma bigaraza nk’ abatwarekazi mu rugo kandi bagomba kwicisha bugufi kuko uruvuze umugore ruvuga umuhoro.
Niyo mpamvu na none umugabo wese nawe agomba kumenya ko umugore we atari umucakara we ahubwo bose bagomba gushyira hamwe maze iterambere rikabasanga bamenya ko bagomba kuzuzanya kugirango batere imbere.
Kubahana bituma amahoro ahora mu rugo.

UWIZEYE Kelvin yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

gutekereza ko uruhare rw’umugabo ruhabwa agaciro ni ingenzi, kuko abenshi bahohotera abagore babo bitwaje ko ngo bashyizwe imbere bityo abagabo bakabahohotera baberekako ntamutware uba kabeba.

Ahishakiye JMV yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

Ihohoterwa ryo ntaho tuzarihungira kuko umugabo nashatse aho angeze ni Imana yonyine nsigayeho ahabantu hararangiye, kubera twashakanye narabyaye mpohotewe muntambara ngo ngomba guceceka ngo ubwo nari indaya, umwana twabyaranye umwe nawe arererwa hanze yumuryango, ubwo se urwo ni urugo? wagira ngo uravuze bakakwita umusazi, nzaba ndeba igihe kirageze ngo akarere ka Gakenke katubabarire gasure umurenge wa Rushashi abagabo basobanurirwe ibyiterambere ryumuryango ninzitizi zizanywa nihohoterwa, ubutane siwo muti kuko nta ndwara itavurwa keretse iyaburiwe umuti! Murakoze.

Abihanganye yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka