Huye-Nyaruguru: Ikamyo yafunze umuhanda igiciro cyikuba 2

Ku muhanda Huye- Nyaruguru imodoka y’ikamyo yafunze umuhanda mu murenge wa Huye ahitwa muri Nyamuko, ihagarika ingendo zose z’imodoka zahanyuraga.

Iyi kamyo yafunze umuhanda igeze ku gateme kari muri uwo muhanda, ugeze aho bakunda kwita mu ikorosi rya Nyamuko, yitambika mu muhanda ku buryo nta yindi modoka yabasha kuhanyura.

Imodoka yafunze umuhanda ku buryo nta yindi modoka yahanyura
Imodoka yafunze umuhanda ku buryo nta yindi modoka yahanyura

Biravugwa ko iyi modoka yikoreye isima, ikaba yagize ikibazo cya tekiniki igeze ahitwa muri Nyamuko.

Abatwara abagenzi mu modoka bava i Huye bajya muri Nyaruguru cyangwa se bava Nyaruguru bajye Huye, byabasabye kuzenguruka bakanyura ahitwa i Cyahinda kugira ngo bagere ku karere ka Nyaruguru, i Kibeho n’ahandi.

Uku kuzenguruka kandi byanatumye igiciro cyari gisanzwe kikuba 2, kuko urugendo rwavaga I Huye rujya Nyaruguru rwari amafaranga 1000, none rukaba rwabaye 2000.

Abatwara abagenzi bavuze ko kuba bazamuye igiciro ngo biterwa n’uko urugendo rwiyongereye, bityo ngo bakaba batakwemera gutwara abagenzi ku giciro gisanzwe kuko ngo byabatera igihombo.

Ngiruwonsanga Venuste umwe mu batwara imodoka zijya muri Nyaruguru yabwiye Kigali Today ati:”Ubusanzwe kuva mu mujyi wa Huye ijya i Cyahinda ubwaho ni amafaranga 1500, hanyuma kuva i Cyahinda ujya i Ndago ahubatse Akarere ni amafaranga 1000.

Yagize ikibazo igeze ku gateme gato
Yagize ikibazo igeze ku gateme gato

Ubwo byose hamwe urumva ko byagakwiye kuba 2500, none twe turi kubatwarira amafaranga 2000 gusa, ahubwo twakatuye”.

Twaganiriye na bamwe mu bagenzi bari gukoresha uwo muhanda batubwira ko n’ubwo igiciro cyiyongereye ngo nta kundi babigenza kuko badashobora guhakarika ingendo.

Twagerageje kuvugisha ba nyir’imodoka yafunze umuhanda ngo batubwire igihe ishobora kuba yavuyemo ntibyadukundira, kuko umushoferi wari uyitwaye tutabashije kumubona.

Iyi modoka yafunze uyu muhanda mu gihe uri gukoreshwa n’abantu benshi cyane baturuka hirya no hino ku isi, kuko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo, i Kibeho hazaba hizihizwa isabukuru y’imyaka 33 habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya.

Charles RUZINDANA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Yewe kubona icyo, umuntu yavuga ntibyoroshye kuko biriya bibazo by’uriya muhanda twe tuhaturiye twabuze igisubizo gusa nisabiraga ababishinzwe kutwibuka bakaduha kaburimbo rwose muturere hirya nohino mugihugu turazihabona ariko Nyaruguru yaribagiranye kbsa.

Claude yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

Yebabaweeee! iyi kamyo se?

Ahishakiye JMV yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

ahubwose simbona ibiciro byagabanutse ndakeka abo byiyongereye abagenda baviramo munzira, mwihangane

Kibwa yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

yewe abajya ikibeho baragowe n’ukuri, kandi ntanubwo bari babyiteguye

Kaneza yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

yewe abajya ikibeho baragowe n’ukuri, kandi ntanubwo bari babyiteguye

Kaneza yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka