Nyagatare: Babiri bahitanywe n’inkuba undi agwa igihumure

Mu mvura yo ku mugoroba wo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2015, inkuba ihitanye babiri mu Karere ka Nyagatare undi ajyanwa kwa muganga yahungabanye.

Inkuba ikubise abana batatu bo mu Mudugudu wa Kirindimure Centre mu Kagari ka Nyamirembe mu Murenge wa Gatunda,bari bugamye mu nzu ituzuye maze uwitwa Mushimiyimana Delphine w’imyaka 5, mwene Buzare Samuel, ahuta yitaba Imana.

Mugenzi we witwa Ndicunguye Olivier w’imyaka 12, mwene Uwimaba Devotha, we yahise ajyanwa kwa muganga ngo yahungabanye mu gihe uwa gatatu we ntacyo yabaye. Iyo nkuba kandi ngo yanahitanye ihene ebyiri za Uwimana Devotha.

Uretse mu Murenge wa Gatunda, amakuru aturuka muri ako karere aravuga ko inkuba kandi yakubise uwitwa Singirankabo Samuel wi’imyaka 23, wo mu Mudugudu wa Kijojo mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri, na we ahita yitaba Imana.

Turacyakomeje gukurikirana ngo tumenye niba nta bindi yangije.

Sebasaza Gasana Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bagize ibyago Imana ibakire mu bayo kdi imiryango yabo ikomeze kwihangana

Safari yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka