Abana 2 bavukana bishwe n’umugezi wa Mwogo barohamye

Abana babiri bavuka mu kagari ka Rurangazi, Umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bishwe n’umugezi wa Mwogo barohamye.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa cyenda n’iminota 10 z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2015 ubwo abana b’umugabo witwa Kabanda Claver bari bagiye gushaka ubwatsi bw’amatungo yafi y’umugezi wa Mwogo.

Umugezi wa Mwogo watwaye ubuzima bw'abana babiri bavukana
Umugezi wa Mwogo watwaye ubuzima bw’abana babiri bavukana

Mutware François uyobora by’agateganyo Umurenge wa Nyagisozi yatangaje ko umwe muri abo bana yari afite imyaka 17 undi afite imyaka 13 y’amavuko.

Aganira na Kigali Today yakomeje avuga ko umuto ari we wabanje kurohama n’uko mukuru we nawe yamukurira ngo amurohore bombi bajyanwa n’umugezi wa Mwogo.

Yagize ati: “Bombi barohamye bamaze kwahira ubwatsi n’uko mbere yo gutaha babanza koga nibwo umuto yarohamye umukuru nawe amukuriye bombi bajyanwa n’umugezi”.

Mu ishakisha ryakozwe n’abaturage umwe muri abo bana yaje kuboneka ahagana saa kumi z’umugoroba tariki 25 Ugushyingo 2015 ariko undi akomeza kuburirwa irengero.

Uyu muyobozi w’umurenge wa Nyagisozi yihanganishije ababyeyi babo bana batakarije rimwe ubuzima bwabo.

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyagisozi batuye hafi yaho umugezi wa Mwogo unyura bakomeje gufasha uwo muryango wagize ibyago gushakisha umurambo w’uwo mwana wundi utaraboneka nk’uko Mutware uyoboye by’agateganyo Umurenge wa Nyagisozi abivuga.

Mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza umugezi wa Mwogo waherukaga gutwara ubuzima bw’abantu mu mwaka wa 2011 ubwo abantu babiri wabatwaraga umwe akaboneka undi nabwo akaburirwa irengero.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Mana y’i Rwanda ko wirirwaga ahandi ugataha i Rwanda, none ubu bakaba batubwira ko usigaye uhirirwa ukanaharara, nk’ibi ubyemerera iki! Ko amazi ari ubuzima kuki adutwara ubuzima! Nimuruhukire mu mahoro bibondo!!

Ismael yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka