Rulindo: Umwe yishwe, undi aratemagurwa bikomeye bari ku izamu

Umugabo witwa Bitonderubusa Fidele wari utuye mu Murenge wa Cyinzuzi, Akagari ka Migendezo, mu Mudugudu wa Gitabage yiciwe aho yararaga izamu mu ijoro rishyira tariki 26/11/2015.

Rev. Rugabisha Toms, umuyobozi uhagarariye ikigo cyitwa E.M.R.L RW 160 Remera-Mbogo uwo muzamu yarindaga, avuga ko saa sita z’ijoro ari bwo batabajwe ko ikigo cyabo cyatewe n’abajura.

Ngo bahageze basanga umuzamu wabo Bitonderubusa wari ufite imyaka 56 amaze kwicirwa imbereye y’ibiro, aho yari aryamye naho mugenzi we Uwayezu Jean Claude w’imyaka 31 bari kumwe ku burinzi, we yatemaguwe bikabije ahantu hose harimo n’umutwe; cyakora basanze agihumeka bahita bamujyana ku Bitaro bya Rutongo.

Rugabisha akomeza avuga ko bamaze kumwica, bahise bica "grillage" z’idirishya ry’ibiro byarimo mudasobwa 2 zigendanwa zifite agaciro k’ibihumbi 600.000 FRW, barazitwara.

Kugeza ubu, Poilisi ikaba ikiri mu iperereza kuko nta wamenye irengero ryabo.

Ati “Umukuru w’umudugudu yatubwiraga ngo irondo riraje, turinda iyo tuhava nta rirahagera; bivuga ko rishobora kuba ritanakorwa”.

Avuga ko muri iyi minsi bibasiwe n’abajura kuko no mu ijoro ryo kuwa kane w’icyumweu gishize, na bwo bapfumuye ibiro by’ishuri rya E. S. Remera-Mbogo, bakuramo "male" (isanduku), basanze harimo amadosiye gusa, bayijugunya mu ishyamba barigendera.

Umuforomo wakurikiranaga uwo watemaguwe yavuze ko ubwo bahamugezaga mu ma saa sita n’igice z’ijoro, yari arembye cyane atabasha no kuvuga, ariko ubu ko arimo kugerageza kuvuga umuntu akumva.

Abaturage berekezaga ku isoko bukeye, ntabwo bariremye neza kuko babyutse bahagaze aho uwo muzamu yaguye.

Bose bakaba basaba ubuyobozi kongera ingufu mu gucunga umutekano, dore ko ari n’agace k’amashyamba y’inzitane.

Marie Solange Mukashyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

urwo rugomo rugomba gucika kandi abo bantu nibafatwa bazahanwe byintagarugero

kagabo yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka