Ntabwo serivise z’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere zibeshya - Twahirwa

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda buvuga ko amakuru ikigo gitanga mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere atari ibinyoma nk’uko bamwe babikeka.

Mu biganiro ubuyobozi bw’iki kigo bwagiranye n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo n’abakora imirimo ifitanye isano n’imihindagurikire y’ikirere, tariki 25 Ugushyingo 2015, babagaragarije ko amakuru batanga aba yaturutse ku gupima ikirere, kandi ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma bitagenda uko babiteganyije.

Antony Twahirwa uyobora ishami ry'iteganyagihe mu buryo burambye n'uko rishyirwa mu bikorwa.
Antony Twahirwa uyobora ishami ry’iteganyagihe mu buryo burambye n’uko rishyirwa mu bikorwa.

Antony Twahirwa, Umuyobozi w’ishami ry’iteganyagihe mu buryo burambye n’uko rishyirwa mu bikorwa muri iki kigo, yagize ati “Ibyo tuvuga ni iteganyagihe, rishobora kuba cyangwa ntiribe biturutse ku ngufu n’imiyaga biba mu kirere. Ibyo duteganya ariko biba byizewe ku rugero rwa 85%.”

Yasobanuye ko hari igihe bashobora gupima ikirere bakabonamo ibicu bishobora kugusha imvura, mu kanya gato hakaza umuyaga ukabijyana ahandi.

Na none, ngo igicu kigusha imvura gituruka ku mwuka uzamuka ugikora. Kugira ngo imvura igwe, ni uko wa mwuka wiyongera cyane. Wiyongereye binyuranye n’uko bari babibonye, imvura ishobora kugwa mbere cyangwa nyuma y’igihe bari bateganyije.

Bamwe mu bayobozi bo mu Ntara y'Amajyepfo bitabiriye inama ku mihindagurikire y'ikirere.
Bamwe mu bayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo bitabiriye inama ku mihindagurikire y’ikirere.

Nubwo hari abakora imishinga y’ubuhinzi bajya bibaza niba serivisi y’iteganyagihe idakwiye kubariha igihe bahombye kandi bari bagendeye ku byo bababwiye, Twahirwa avuga ko batiteguye kubyirengera ahubwo ko abahinzi kubegera bakabagira inama ku buryo bakwitwara mu kwirinda igihombo.

Twahirwa agira inama abahinzi y’uko bakorana na serivisi z’ubwishingizi zabariha igihe bagwa mu gihombo giturutse ku mihindagurikire y’ikirere.

Ku bijyanye n’imipimire ikirere, iki kigo ngo gifite amasitasiyo arenga 200 hirya no hino mu gihugu bakuraho amakuru. 45 muri yo atanga amakuru buri minota 15 batarinze kujyayo (automatic). Asigaye ngo abaha amakuru buri minota 30, ariko bisaba ko hajyayo umuntu uboherereza ayo makuru.

Iki kigo ngo kinabona amakuru aturutse kuri za satelite zo hanze y’u Rwanda, kandi gitanga amakuru ku iteganyagihe buri masaha atandatu.

Ubusanzwe, ngo ikigo ngo gifite ubushobozi bwo gutanga amakuru buri minota itanu, ariko ntikigira igitangazamakuru cyabinyuzamo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rwose abanyarwanda bamwe ntibarasobanukirwa n’imikorere yanyu ariko uko iminsi igenda yicuma bazasobanukirwa ibyo mutugezaho ni ukuri

Gatemanyi yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka