Abasigajwe inyuma n’amateka bagiye gufashwa kwikura mu bukene

Umuryango utaba imbabare Croix-rouge ugiye guteza imbere abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Gicumbi babagabira inka zo korora.

Kuri uyu wa gatatu tariki 25 Ugushyingo 2015, bakoze inama nyungurana bitekerezo yari igamije kwiga icyakorwa kugira ngo abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Murenge wa Miyove na Byumba bafashwe gutera imbere.

Abayobozi b'imirenge baite abasigajwinyuma n'amateka nabo bari bitabiriye inama.
Abayobozi b’imirenge baite abasigajwinyuma n’amateka nabo bari bitabiriye inama.

Twagiramutara aimable, uhagarariye umushinga wo kurwanya ubukene no kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu turere twa Burera, Gicumbi na Musanze, yavuze ko bagiye kubaha inka zo korora mu rwego rwo kubafasha kuva mu bukene binyuze muri Croix Rouge.

Iyamuremye Francoisb uhagariye ibikorwa by’iterambere mu murenge wa Byumba, yizera ko icyo gikorwa kizatanga umusaruro, ahereye ku rugero rwe aho inka yahawe yamufashije kubona umukamo n’ifumbire byamubereye intangiriro y’iterambere.

Yagize ati “Inka ni nziza iyo umuntu ayifashe neza imuteza imbere kandi iyo ayitayeho imuha umukamo n’ifumbire.”

Masurubu Andre ahagarariye abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Miyove, avuga ko imyumvire mike ikirangwa muri iyi miryango ari ikibazo gikomeye, aho usanga niyo bahwe inka batabasha kuzitaho uko bikwiye.

Yahisemo kuzifata aziragiza abandi baturage, ku buryo abazihawe nta kamaro zabagiriye bitewe no kutazitaho.

Ati “Nifuza ko inka muzaha abaturage bacu mwajya mu mukurikirana umunsi ku munsi mureba ko itungo mwamuhaye rirya ribona amazi ataryiisha inzara.”

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntabwo dushaka ko hari umunyarwanda usigara inyuma mu majyambere

Gatama yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka