Inama y’Abaminisitiri yemeje ko habaho kamarampaka

Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yateranye tariki 25 Ugushyingo 2015 muri Village Urugwiro yemeje umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga binyuze muri kamapampaka(referendum).

Iyo nama yayobowe na Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, yemeje uwo mushinga nyuma y’uko inteko ishinga amategeko imitwe yombi yari yamaze kuwemeza, tariki 24 Ugushyingo 2015 umutwe w’abadepite ukaba warandikiye Minisitiri w’intebe umusaba ko umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu wakwihutishwa.

Inama y'Abaminisitiri yari iyobowe na Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi
Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi

Inama y’Abaminisitiri ishingiye ku ngingo ya 109 n’iya 193 z’itegeko nshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, ishingiye kandi ku hantu u Rwanda rwavuye, ibyo rwagezeho ndetse n’icyerekezo rufite, inama y’Abaminisitiri yemeje ko bagiye gusaba Perezida wa Repubulika kwemeza umushinga w’ivugururwa ry’itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Birababaje cyane kubona ikinyamakuru nka KIGALITODAY cyandika TITLE ivuga ngo "Inama y’Abaminisitiri yemeje ko habaho Kamarampaka"

Inama y’Amanisitiri ntabwo YEMEJE bavandimwe ibyo ni ukuyobya rubanda, yasabye Perezida...

Kuvuga ngo inama y’abaminisitiri yemeje kamarampaka ni ugukabya no kuyobya rubanda.

Mwikosore

Kageruka yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

IZONAMA ZIRATWUKA.

ARIAS yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

iyinama idasazwe turayishimiye kubwitekerezo birimo.

ARIAS yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka