Inzobere z’Abataliyani ziri kuvura abaturage ku ubuntu

Bamwe mu baturage baturiye Imirenge y’ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko uburwayi bwari bwarabazahaje bwabonewe umuti.

Aba baturage batangarije Kigali today ko bari barazahajwe n’uburwayi butandukanye busaba kubagwa ariko bakabura ubushobozi bwo kwivuza ni muri urwo rwego bishimira itsinda ry’inzobere z’Abataliyani mu buvuzi bw’indwara z’ibibyimba baje kubavura ku ubuntu.

Bamwe mu baje kwivuza uburwayi bw'ibibyimba bamaranye iminsi
Bamwe mu baje kwivuza uburwayi bw’ibibyimba bamaranye iminsi

Mukarutabana Eugenie avuga ko yahoraga ajya kwivuriza ku ikigo nderabuzima cya Muganza ntibasobanukirwe n’uburwayi afite nyuma yo gusuzumwa n’izi nzobere mu bitaro bya Mibirizi basanze afite ikibyimba mu nda amaranye igihe aha akaba yizeye gukira.

Ati” Nahoraga jya ku kigo nderabuzima cya Muganza ntibamenye uburwayi mfite ejo nibwo namenye ko mfite ikibyimba mu nda ndizera ko ngiye gukira”.

Inzobere mu kuvura indwara z'ibibyimba ziri kuvura abaturage mu bitaro bya Mibirizi
Inzobere mu kuvura indwara z’ibibyimba ziri kuvura abaturage mu bitaro bya Mibirizi

Dr. Rugwizangonga Jean Felix usanzwe akora muri serivisi zo kubaga indwara mu bitaro bya Mibirizi ukorana niri tsinda ry’abaganga b’Abataliyani avuga ko aba baganga bazamara ibyumweru 2 bafasha abaturage kubavura indwara zitandukanye zisaba ubushobozi buhambaye.

Akomeza kuvuga ko iki ari igisubizo ku bafite uburwayi busaba kubagwa kuko hari igihe baza bikaba ngombwa ko boherezwa ku ibitaro bya kure kubera kubura ubushobozi ariko abari kubagana ubu bari kuvurwa batiriwe bakora ingendo.

Bamwe mubamaze kubagwa baravuga ko batangiye koroherwa
Bamwe mubamaze kubagwa baravuga ko batangiye koroherwa

Ati” Byari ibintu bigoranye aho abarwayi nk’aba bakunda kutugana rimwe na rimwe tukabura ubushobozi bwo kubavura iyo aba baganga baje baradufasha abaturage bakavurwa batiriwe bakora izindi ngendo”.

Dr. Aldo Minuto umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta MOCI (movimento per la cooperazione internazionale) uri kuvura abo baturage avuga ko bazamara iminsi 15 bari kubaga uburwayi butandukanye burimo Umwingo, amara , n’izindi ndwara zose zirebana n’ibibyimba.

Iri tsinda rigizwe n’abantu 7 bamaze kuvura abagera kuri 24 mu iminsi 3, barateganya kuvura abagera ku 150 mu iminsi 15 bazamara.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twishimiye kwakira aba baganga iwacu mu Rwanda

Bartazar yanditse ku itariki ya: 27-11-2015  →  Musubize

aba*baganga-bari-bakenewe-

dental yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka