Ngororero: Abamamaza bahangayikishijwe n’ubujura bw’ibyapa

Bamwe mu bikorera bashyira ibyapa ku muhanda Muhanga-Ngororero bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura biba ibyapa byabo, kandi bituma babona abakiriya

Ntaganda Innocent, umunyamuryango wa koperative ikora ububumbyi bw’amategura n’amatafari avuga ko kuva bakwibwa icyapa bari barashyize ku muhanda batakibona abakiliya.

Hari abahisemo gukoresha ibiti kuko ibyuma byibwa
Hari abahisemo gukoresha ibiti kuko ibyuma byibwa

Ati « Mbere imodoka zageraga ku cyapa ukabona zirakase zikugezeho. Batanatugurira bakaturangira abandi bakiriya. Ariko ubu ibikorwa byacu bisa nibitakimenyekana kuko icyapa cyibwe ».

Undi rwiyemezamirimo ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro utarashatse ko amazina ye yandikwa avuga ko bigoye gushyira icyapa cy’ibyuma ahantu hadahora abantu benshi.

« Nkanjye cyahamaze amezi 2 gusa bahita bakijyana. Nahisemo gukoresha ibiti ariko ntibiba bisa neza nko gukoresha ibyuma. Keretse icyapa umuntu agiye agitahana naho ubundi kugisiga ahantu hiherereye ni nko kugitanga”.

Bivugwa ko abiba ibi byapa ari abakora umurimo wo gusudira cyangwa ababigurisha n’abajya kubihinduramo ibindi bikoresho, ubucuruzi buzwi nka “Injyamani”.

Hari n'ibyapa by'umuhanda byibwe cyangwa byangijwe bagerageza kubyiba
Hari n’ibyapa by’umuhanda byibwe cyangwa byangijwe bagerageza kubyiba

Niyibizi Emmanuel umwe mu bagize koperative y’ababaza n’abasudira mu karere ka Ngororero avuga ko aho bakorera nta njyamani nk’izo zijya zihagera.

Ati “Twebwe turi abanyamwuga. Turangura ibyuma byacu ntabwo twakwiba. Keretse niba ari ba bandi babitwara mu modoka bakajya kubigurisha ahandi”.

Uretse ibyapa by’abikorera, hari n’ibyapa byo ku muhanda bishinzwe kuyobora imodoka byashyizweho mu kubaka umuhanda nabyo usanga byaribwe cyangwa byarangijwe bagerageza kubyiba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange mu karere ka Ngororero avuga ko umuti w’icyo kibazo ari ukwitabira amarondo, no gutanga amakuru ku bantu bakekwa ko baba bakora ubwo bujura maze bagahanwa ndetse bakaryozwa ibyabuze.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bajura nta n’ubwoba baratinyuka bakiba n’ibyapa biyobora abagenzi ku muhanda aba nabo gufatirwa ingamba iki kibazo kigakemuka mu maguru mashya

Juma yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka