Abadepite bo muri Ghana basuye Akarere ka Nyanza

Mu rugendoshuri bagiriye mu Karere ka Nyanza, abadepite bagize Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu cya Ghana bashimye uko umutungo wa Leta ukoreshwa.

Abadepite 6 bo muri Ghana bakoreye uru rugendo mu Karere ka Nyanza, tariki 24 Ugushyingo 2015 mu rwego rwo kureba uko inzego z’ibanze zikoresha umutungo w’igihugu no kureba niba hari isomo byabaha mu mikorere yabo.

Bamwe mu badepite bo muri Ghana mu ifoto y'urwibutso ku Karere ka Nyanza.
Bamwe mu badepite bo muri Ghana mu ifoto y’urwibutso ku Karere ka Nyanza.

Depite Karenzi Théoneste, umwe mu bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yavuze ko guhitamo Akarere ka Nyanza byatewe n’uko ari kamwe mu turere twakosoye amakosa yari yagiye agaragazwa n’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta.

Depite Karenzi ati “Hatewe intambwe ishimishije mu gukosora amakosa bari banenzwe mu mikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta. Ni yo mpamvu ubu bafatirwaho urugero rwiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, ari kumwe n’abakozi bashinzwe igenamigambi muri aka karere, yasobanuriye aba badepite bo muri Ghana ko imari n’umutungo by’igihugu bikoreshwa hagendewe kuri gahunda y’“imihigo”, bityo bigafasha abaturage gutera imbere.

Kwaku Agyeman Manu, Perezida wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta muri Ghana yishimiye ubu buryo bwo gukorera ku ntego hagamijwe iterambere rya buri muturage.

Yatangaje ko ubumenyi bungukiye ku Rwanda bagiye kubugeragereza iwabo muri Ghana, hakarebwa umusaruro bitanga.

Babanje gusobanurirwa imikoreshereze y'imari mu Karere ka Nyanza.
Babanje gusobanurirwa imikoreshereze y’imari mu Karere ka Nyanza.

Mbere yo gusura Akarere ka Nyanza, aba badepite babanje kuganira na bagenzi babo b’Abanyarwanda bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), bungurana ibitekerezo ku mikorere y’izi komisiyo n’uburyo barushaho gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’igihugu.

Mbere yo gutaha, abadepite ba Ghana babanje gusura ingoro ndangamateka yo mu Rukari.
Mbere yo gutaha, abadepite ba Ghana babanje gusura ingoro ndangamateka yo mu Rukari.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka