Lt Col Habamungu yacitse FDLR ataha mu Rwanda

Lt Col Habamungu Desire wari ushinzwe umutekano muri FDLR yageze mu Rwanda n’umuryango we kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2015 abifashijwemo na Monusco.

Akigera mu Rwanda aho yakiriwe n’inzego z’umutekano n’abinjira n’abasohoka, Lt Col Habamungu Desire yatangaje ko ashimira Imana itumye agaruka mu gihugu cye nyuma y’imyaka 21 aba mu mashyamba ya Congo.

Ubwo Habamungu yakirwaga mu Rwanda acyuwe na Monusco.
Ubwo Habamungu yakirwaga mu Rwanda acyuwe na Monusco.

Yagize ati “Ndashimira Imana ingejeje mu Rwanda, ndashimira u Rwanda rwongeye kunyakira, nkaba nshimira n’abamfashije kugera muri Monusco kuko rwari urugendo rutoroshye.”

Lt Col Habamungu Desire yageze mu Rwanda avuye muri Monusco aho yari amaze iminsi 10 ari kumwe n’umugore we Ahugomeye Jeannine w’imyaka 32 n’abana bane ari bo Umurerwa Aimee, Rugira Leon Domir, Ntwari Merci na Hirwa Patrick.

Yatashye ari kumwe kandi n’abandi barwanyi batatu bahoze mu mutwe wa FDLR Foca hamwe na Sano Abdoul Kalim wavuye muri FDLR FPP.

Lt Col Habamungu yashoboye gutahukana n'umuryango we.
Lt Col Habamungu yashoboye gutahukana n’umuryango we.

Aje avuye muri FDLR aho yabanje kuba Umujyanama wa Gen Rumuri ashinzwe umutekeno n’igisirikare ariko akaza kubikurwamo ajyanwa muri FDLR FOCA (igisirikare cya FDLR) agashingwa kubika amabanga y’uwo mutwe.

Amakuru Kigali Today ikura mu barwanyi ba FDLR bataha, avuga ko atahiriwe n’uyu mwanya kuko yaje gushinjwa amakosa akomeye agasubizwa kwa Gen Rumuri ngo bamucire urubanza agahita atoroka n’umuryango we baza mu Rwanda.

Lt Col Habamungu abaye umusirikare mukuru wa gatatu witandukanyije na FDLR kuva muri Kanama 2015, nyuma ya Lt Col Gerard Ntibibaza wari ushinzwe ibiro bya mbere muri FDLR bishinzwe abarwanyi ba FDLR FOCA na Col Nsengimana Augustin wari Umujyanama wa Gen Rumuri ashinzwe umutekano n’igisirikare a riko akaza kubivamo agataha mu Rwanda anenga amacakubiri yari mu buyobozi bwa FDLR.

Abandi barwanyi ba FDLR batahukanye na Lt Col Habamungu.
Abandi barwanyi ba FDLR batahukanye na Lt Col Habamungu.

Lt Col Habamungu avuka mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Muhura akaba asize abandi bayobozi ba FDLR mu rugamba bahanganyemo na Mai Mai Cheka n’indi mitwe yitwaje intwaro itakibashaka ku butaka bwa Congo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uriya ni umugabo pe!!! Byibuze yanze ko bariya bana b’abaziranenge bakomeza kubungera mw’ishyamba batiga kandi mu Rwanda bategerejwe n’abo bangana mu myaka ngo bategurire hamwe ejo hazaza habo n’ah’igihugu cyabo. Muri Kongo ntacyo bariya bana bahakoraga ahubwo n’abandi bashaka bazohereze abana babo bo nibashaka bahere muri Kongo aho bategereje gusiga agatwe. Mu myaka itaha bariya bana bzaba ari abayobozi bazira ivangura n’ingengabitekerezo yigishwa mu mashyamaba. Ayo mashyamaba ni ay’inyamaswa si ay’abantu. Abahise mwo kuhaguma nabo babaye inyamaswa. Aho bukera ariko barahigwa tu!!! BAVUGA .

Bavuga Charles yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

vraiment birashimishije ni abaze mu rwababyayeumuryango wa Lt Col Habamungu uracyeye pe ntiwamenya ko babaga mu ishyamba
n’abasigaye ni batahe u Rwanda rubategeye yombi nta macakubiri ni amahoro gusa gusa

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Bariya bana b’impinja iyo mubazana mbere hose ubu ntibaba barangije Nursery abandi bari muri Primary! ayo maboko mukomeza gupfusha ubusa mu mashyamba ya Congo mu menye ko muhemukira igihugu namwe mutiretse

bigabo yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Erega ntampamvu yokwirirwa unyagirwa nimvura yo mwayo madhyamba ya Congo nimuze murwababyaye mureke kugumu mwiruka mutazi iyomugana niyo muva Iwacu niheza kdi ntaheza hakurutira iwanyu

irihose yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Yewe yewe yewe! Ndabona basa neza ntawamenya ko babaga mwishyamba.
Imana ishimwe kandi kobageze iwabo.Erega ubundi ntacyobahunga intambara yararangiye.
Ahasigaye nugushyira hamwe tukubaka Urwanda rwacu rwiza rwimisozi igihumbi.
Nabasigayeyo bitandukanye nabanyenda nini benshi basize bahekuye urwanda.
Utarishe wese natahuke vuba kuko ntabwo numva icyoyikanga.Nabishe batahe bahanirwe ibyobakoze kdi bahabwa nimbabazi nabyo babizirikane.Urwanda numubyeyi kandi rufite Umutima.Mwikwiheza mwishyamba kandi mufite iwanyu hez.
Nababaga mwishyamba murwanda ububayasohotsemo.Ntibakitwa abatwa nkacyera ubu nibanyarwanda nkabandi.Wowe uheza abandi mwishyamba ryintambara va ibuzimu ...
Hi!

Impuhwe yanditse ku itariki ya: 26-11-2015  →  Musubize

Erega nimuze murwababyaye mureke kwirirwa mwiruka ayo mashyamba

Mado yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka