Karongi:Hagarujwe Miliyoni 2 muri 280 zanyerejwe muri VUP

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko muri Miliyoni 280 zanyerejwe muri gahunda ya VUP hamaze kugaruzwa izigera kuri ebyiri.

Nyuma y’uko bigaragaye ko hari akayabo k’amafaranga agera kuri Miliyoni 280 yanyerejwe muri gahunda ya VUP, Inama njyanama y’Akarere ka Karongi yahise isaba ubuyobozi bw’aka karere gutangira kugira icyo bukora kuri iki kibazo abagaragaweho n’amakosa bakabiryozwa ndetse bifatwa mu myanzuro y’inama nyanama yo kuwa 3 Nzeri 2015.

Nsanzabaganwa Emile perezida wa njyanama avuga ko polisi ariyo igomba kwiga kuri dosiye yashyikirijwe
Nsanzabaganwa Emile perezida wa njyanama avuga ko polisi ariyo igomba kwiga kuri dosiye yashyikirijwe

Nsanzabaganwa Emile, Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Karongi avuga ko mu bugenzuzi bwakozwe, hagaragaye ko aya mafaranga yanyerejwe ku buryo butandukanye.

Ati:” Harimo ibyiciro bitandukanye, hari abantu bafashe amafaranga ya VUP batari bakwiye no kuyafata, byagaragaraga ko hari n’abantu bakoze amatsinda ya baringa, urutonde rwabo rushyikirizwa Polisi, mu buhanga bwabo rero barimo barasuzuma ayo madosiye.”

Gusa Nsanzabaganwa avuga ko ntawe uratabwa muri yombi, hakaba hakiri kwigwa kuri dosiye ya buri muntu.

Ndayisaba Francois, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko uretse kuba hari urutonde rw’abakekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’aya mafaranga, hari n’abagiye bafatirwa ibihano mu rwego rw’imyitwarire (disipiline) hakurikijwe amategeko agenga abakozi ba leta.

Avuga kandi ko hari n’abakomeje kugenda bishyura, aho bamaze kwishyura agera kuri Miliyoni ebyiri.

Inyerezwa ry’amafaranga ya gahunda ya VUP si muri aka Karere konyine ryagaragaye kuko mu turere dutandukanye hagiye havugwa iki kibazo, bikaba intandaro ndetse yo gutabwa muri yombi no kwirukanwa ku mirimo kwa bamwe mu bayobozi.

Gahunda ya Vision 2020 Umurenge program, VUP ni gahunda yashyizweho na Leta yatangajwe mu mwaka wa 2008, ifite intego yo guhashya ubukene burundu kugera mu mwaka wa 2020.

Ernest NDAYISABA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo se niba ntwurafatwa ayo yagarujwe ate cg muba mutekinika bimwe bimaze iminsi bikorwa police ahubwo igerageze irebe neza

alias yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka