Bamaze imyaka itatu bishyuza umurenge ariko icyizere kingana ururo

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Rusizi bamaze imyaka itatu bishyuza umurenge amafaranga yabo ariko amaso yaheze mu kirere.

Aba baturage bagera kuri 17 bavuga ko bakoreshejwe n’Umurenge wa Bugama mu kubaka amazu y’abaturage bimurwaga mu manegeka bizezwa ko bazahita bahembwa ariko imyaka ibaye itatu bishyuza ibihumbi birenga 700 bakoreya nyamara nta gisubizo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert, yizeza abaturage kuzishyurwa bitarenze Gashyantare 2016.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert, yizeza abaturage kuzishyurwa bitarenze Gashyantare 2016.

Bwanakweri Isaac, umwe muri bo, avuga ko yakoze kuri ayo mazu azi ko bazahita bahembwa nk’uko bizezwaga ariko uko imyaka igenda ngo icyizere kigenda kiyoyoka.

Agira ati “Icyo gihe rero twakoraga tuzi ko amafaranga tuzahita tuyabona hashize imyaka itatu amazu yaruzuye dutegereje ko duhembwa na n’ubu duhora twizezwa n’umurenge ko uzayaduha twarahebye”.

Mazimpaka, mugenzi we, avuga ko impungenge bafite ari uko inzu bubatse hari gahunda yo kuzisenya hakubakwa izindi zijyanye n’igihe kuko uwo mudugudu ari uw’icyitegererezo bityo bagatekereza ko nibamara kuzisenya batazaba bakibishyuye.

Ati “Ikibazo dufite ziriya nzu twubatse ziri muri gahunda yo gusenywa bakubaka izindi zigaragaza umudugudu w’icyerekezo. Ubwo nizimara gusenywa tutarabona ayo mafaranga tuzaba tukiyabonye! Tuzayabariza he?”.

Bamwe mu bashinja Umurenge wa Bugarama kubambura.
Bamwe mu bashinja Umurenge wa Bugarama kubambura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Rukazambuga Gilbert, yemera ko bakoresheje abo baturage kandi akabizeza kwishyurwa vuba aha.

Agira ati “Tubarimo ibihumbi 700 na 39. Twakoze raporo dusaba akarere ko katwunganira bitarenze kandi karabitwemereye”. Akomeza avuga ko bitarenze Gashyantare 2016 abo baturage bakoresheje amafaranga yabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka