Entreprise Seburikoko yanze gutanga ibyatejwe cyamunara ahubwo ifatira abaje kubitwara

Abakozi ba Entreprise Seburikoko banze gutanga ibikoresho byayo byatejwe cyamunara n’urukiko ahubwo bahitamo gufatira abari baje kubitwara.

Entreprise Seburikoko yaterejwe cyamunara ibikoresho nyuma yo kunanirwa kwishyura inguzanyo yafashe muri I&M Bank, bitewe n’uko yananiwe isoko ryo kubaka imihanda inyura mu bihugu by’umuryango CPGL; bigatuma aryakwa.

Iyo mashini isya amabuye ni imwe mu byagombaga gutezwa cyamunara ariko Sebukoko yanze kubirekura.
Iyo mashini isya amabuye ni imwe mu byagombaga gutezwa cyamunara ariko Sebukoko yanze kubirekura.

I&M Bank yahise imujyana mu nkiko, na zo ziteza cyamunara imitungo ye yo muri Entreprise Seburikoko. Sosiyete ya East African Granite Industries (EAGI) ni yo yatsinze iyo cyamunara, yegukana ibyo bikoresho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Ugushyingo 2015, ni bwo abakozi ba EAGI bagiye gufata ibyo bikoresho batsindiye ariko aho kugira ngo babihabwe ahubwo bahita babafungira mu gipangu cya Entreprise Seburikoko, aho ikorera mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Batangiye kugisenya ariko Seburikoko ntiyatuma kihava,
Batangiye kugisenya ariko Seburikoko ntiyatuma kihava,
Iyo modoka itsindagira imihanda niyo bafungishije aho Seburikoko ikorera ngo hatagira usohoka.
Iyo modoka itsindagira imihanda niyo bafungishije aho Seburikoko ikorera ngo hatagira usohoka.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’umugore we, ayitangariza ko badashobora kongera kugira ikindi gikoresho batanga, kuko ibyo batwaye mbere bari batarajurira. Yavuze ko ubu bamaze kujurira kandi bagatsinda.

Yasabye abo bakozi ba EAGI kujya kubimenyesha I&M Bank ikareba ukundi ibagenza.

Imodoka yazanye abakozi ba EAGi yaheze mu gipangu yangiwe gusohoka n'umushoferi wayo.
Imodoka yazanye abakozi ba EAGi yaheze mu gipangu yangiwe gusohoka n’umushoferi wayo.

Umuyobozi wa EAGI Andrew Kurayigye, yemeye ko iyo myanzuro bayibonye ko Entreprise Seburikoko yajuriye igatsinda ariko akavuga ko mu byo yatsindiye hatagaragaramo imashini EAGI yaguze muri cyamunara ya miliyoni 167 (Frw), akaba ari na yo yari ibazanye.

Yavuze ko kugeza magingo aya abakozi be bagifungiye aho Entreprise Seburikoko ikorera, bakaba nta mazi cyangwa icyo kunywa bahawe. Yanavuze ko yasabye Polisi gukurikirana icyo kibazo cyo guta muri yombi abakozi be.

Ku rundi ruhande ariko, abakozi ba EAGI ngo baba binjiye muri Entreprise Seburikoko bazi neza ko hashobora kubaho ukutumvikana.

Kurayigye yavuze ko impamvu bahisemo kuza kubitwara nubwo bari bazi ko hashobora kuzamo amakimbirane ari uko babonaga na bo batangiye kugwa mu gihombo batejwe no gutinda kubaha ibyo batsindiye kandi na banki bafashemo inguzanyo iri gutangira kubabarira inyungu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, IP Theobald Kanamugire, yatangaje ko ayo makuru yo gufatira abakozi ba EAGI bayamenye, ariko babasaba kubikemura hagati yabo mbere y’uko bitabaza inzego z’umutekano. Yavuze ko Polisi yiteguye gutabara mu gihe haba habaye imvururu.

Syldio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubundi sebulikoko yarananiwe najye kwiyubakira amashuri naho imihanda ntiri ku rwego rwe, muzabaze ab’i rusizi,yubatse 1.5km mu myaka 2, uwo niwo muhanda yakoze wa kaburimbo kuva abayeho!!! niyo yatsinda nubundi bizongera bitezwe cyamunara, yananiwe kwishyura afite imihanda ya CPGL, azashobora kwishyura barayimwambuye?

alias yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

bantu babaye gute koko? uwo muyobozi wemera ko babonye imyanzuro ko entreprise yajuriye ikanatsinda, yohereza abakozi gute gutwara ibintu byatsindiwe? gusa police sinzi icyo yatinye kuba itarahise ifunga abo basahuzi cg se abajura ngo niyatabajwe? hari abavugaga ngo ikintu cya 635 000 000 frw sebulikoko agisubiranye twari twagitoraguye kuri 167 mios, none banque itangiye kutubarira inyungu? irwarize na banque gusahura byararangiye . ubwo urumva uko sebulikoko yarenganye!

bosenibamwe yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ark se mwagiye mureka guhimba ibyo mutazi cg guhimbira Umuntu kuko ntibigeze bafungirana abakozi ahubwo bababujije gupakira ibyo bari baje gutwara kuko Urukiko rwari rwavuze ko cyamunara iteshejwe agaciro numva ntampamvu nimwe bagombaga kubitwara gusa byumvikane neza ko ntamntu bafungiranye ahubwo babujijwe gutwara ibyo batemerewe ntamuntu bicishije inzara ntanuwo bafungiranye rero mujye mubanza mumenye amakuru neza kuko ukuri guca muziko ntigushye.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ati " Polisi yiteguye gutabara habaye imvururu" ahubwo yagombye gutabara ataraba igakumira. None c umuntu ku giti cye yemeye gufunga? Niba atabyemerewe c buriya gutegereza ko abantu bicana cyangwa barwana ni byo byaba byiza? Murakoze!!!

Mahane yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka