Nyanza: Gitifu w’akarere yafunguwe by’agateganyo

Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwafunguye by’agateganyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Kayijuka John, ukurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kunyereza umutungo w’Akarere.

Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2015 nibwo urukiko rwafashe iki cyemezo cyo kumurekura, nyuma yo kujuririra igifungo cy’iminsi 30 yari yakatiwe.

Kayijuka akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu inyerezwa rya miliyoni 58Frw zibwe Akarere ka Nyanza. Bivugwa ko byakozwe n’umukozi w’akarere ushinzwe imari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyanza, Kayijuka John, yafunguwe by'agateganyo mu bujurire.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Kayijuka John, yafunguwe by’agateganyo mu bujurire.

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwari rwafashe icyemezo kimufunga by’agatenganyo, rwagaragazaga ko hari impamvu zikomeye zituma Kayijuka afungwa mbere y’urubanza.

Muri izo mpamvu harimo gutinya ko ashobora gutoroka ubutabera cyangwa akaba yasibanganya ibimenyetso kuri icyo cyaha.

Azakomeza gukurikiranwa ari hanze ya gereza ariko ategekwa ibyo agomba kubahiriza.

Muri ibyo, harimo kuba mu karere umushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye ye akoreramo no kutajya kure y’akarere abwiwe atabiherewe uruhushya n’Umushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye cyangwa intumwa ye.

Ikindi yategetswe ni ukujya yitaba buri gihe cyagenwe n’umushinjacyaha ushinzwe kwiga dosiye ye.

Ubushinjacyaha ni bwo buzagenzura ko ibi byategetswe n’Urukiko byubahirizwa. Byaba bidakozwe, ukurikiranywe yongera gufungwa by’agateganyo nk’uko bivugwa mu ngingo ya 123 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ni intabera erega,izatuzanira na Nsabihoraho ubundi abanzi bamware.Komera Komera EXECUTIF nyagasani akomeze akube hafi.

kamali yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Imana ni intabera erega,izatuzanira na Nsabihoraho ubundi abanzi bamware.Komera Komera EXECUTIF nyagasani akomeze akube hafi.

kamali yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka