Abakuru b’imidugudu barashinjwa kwimisha abaturage inguzanyo babaka ruswa

Abaturage batuye mu murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro barashinja abayobozi b’imidugudu kutabahesha inguzanyo batse muri Sacco ya Gihango.

Barabitangaza mu gihe iyi Sacco batseho inguzanyo yazibemereye ariko ikabaha impapuro zigomba gusinywaho n’abakuru b’imidugudu n’utugari, bemeza ko inguzanyo zatanzwe ari izabo. Gusa ngo bamwe mu bakuru b’imidugudu banga kubasinyira bakabaka amafaranga.

Mbere yo kujya gusinyirwa ubanza ukareba niba warasohotse kuri Lisiti y'abemerewe inguzanyo.
Mbere yo kujya gusinyirwa ubanza ukareba niba warasohotse kuri Lisiti y’abemerewe inguzanyo.

umuturage wanze kwivuga izina yabwiye Kigali Today ati “Twasabye inguzanyo kubera ko tutishoboye dutekereza ko tuzayifashisha tugatera imbere, ariko nyuma yo kuyemererwa natunguwe no kujya gusinyisha mudugudu akanca 2000 n’ubwo ntabimuhaye.”

Undi nawe utuye mu mudugudu wa Kandahura ati “Nagiye gusinyisha uru rupapuro Sacco yampaye mudugudu anca amafaranga kugira ngo ansinyire ubwo se uru mva dashaka kudindiza umushinga wanjye kandi nkennye."

Imishinga bakiye inguza nyo n'iyubuhinzi,ubworozi ndetse n'ubucuruzi ariko ngo ishbora kudindira kuko badasinyirwa.
Imishinga bakiye inguza nyo n’iyubuhinzi,ubworozi ndetse n’ubucuruzi ariko ngo ishbora kudindira kuko badasinyirwa.

Ubuyobozi bw’umurenge ntibwemeranya n’abo bakuru b’imidugudu baka mafaranga abo baturage, nk’uko umuyobozi w’uyu murenge wa Gihango Munyamahoro Muhizi patrick abitangaza.

Ati “Aya makuru ni wowe wa mbere nyumvanye ahubwo undangire umukuru w’umudugudu byabereye mo mubaze impamvu yanze gusinya, kuko ntibyemewe kwaka umuturage amafaranga kandi nabo barabizi ubu tugiye kubikurikirana."

Umucungamutungo wa Sacco Gihango, Niyigaba Emmanuel, avuga ko umuturage utazasinyirwa atazabona uburenganzira kuri iyi nguzanyo kuko biri mu byangombwa aba asabwa.

Abaturage basaga 221 nibo bemerewe inguzanyo bakora muri VUP bakaba baratoranyijwe bashingiye ku byiciro by’ubudehe icya mbere n’icya kabiri. Bakoze imishinga iciriritse y’ubworozi,ubucuruzi n’ubuhinzi, baremererwa inguzanyo y’ibihumbi 100Frw buri umwe.

Sacco yanabagabanyirije urwunguko aho buri wese azayungukira 11%, mu gihe ubusanzwe abanyamuryango b’iyi banki bayunguira 24%.

Cisse Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka