Ubwiherero ni mbarwa ku nyubako z’abaturage n’iza Leta

Mu Karere ka Karongi hakomeje kugaragara ikibazo cy’ubwiherero buke ku nyubako z’abaturage n’iza Leta zikorerwamo, n’izubufite bukaba butujuje ubuziranenge.

Iyo utembereye mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Karongi ukagera mu ngo z’abaturage, utungurwa no kumva benshi bakubwira ko batagira ubwiherero, bikanagaragara ku nyubako za leta zimwe na zimwe zinahuriraho abantu benshi.

N'ahari ubwiherero ntibwujuje ibyangombwa.
N’ahari ubwiherero ntibwujuje ibyangombwa.

Umuturage wa mu Kagari ka Buhoro, Umurenge wa Gishyita utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko kutagira ubwiherero abiterwa n’amikoro make, ubu ngo akaba ajya kubutira mu baturanyi.

Agira ati “Ikibazo cy’ubushobozi buke ni cyo mpmvu, ubu se ko ntgira aho natema igiti muzi ukuntu gihenda, nkaba ndi umuekene, nari kubasha kwiyubakira ubwiherero gute?”

N’ubwo banze kubyerekana, bamwe mu batuye Akagari ka Burunga mu Murenge wa Bwishyura, umwe muri ibiri ifite isantere zigize umujyi wa Karongi, bo ntibtinye kuvuga ko biherera mu byobo.

Uyu we avuga ko inzu abamo yayubakiwe, ariko ntiyubakirwe umusrane. Ati “Twituma mu byobo, kuko nta handi kuko Coix Rouge yaratwubakiye ariko ntiyatwubakira imisarane.”

Uretse aba, hari n’abakubwira ko biterwa no kuba aho batuye bikomeye kuhacukura.

Kuri ibi hiyongeraho zimwe mu nyubako za Leta kandi ziganwa na benshi usanga zifite ubwoherero busa n’ubutagikoreshwa kubera kwangirika cyangwa nta na bwo.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, Ndayisaba Francois umuyobozi wako avuga ko iki kibazo gishingiye cyane kuko myumvire y’abaturage ikiri hasi.

Ati “Turacyafite imyumvire y’abaturage ikiri hasi cyane, niyo mpamvu kwigisha ari uguhozaho, biri no mu mihigo ya buri Kagari kuko buri rugo rugomba kugira ubwiherero, ariko tugeranyije hari intambwe igenda iterwa.”

Ubwiherero ni kimwe mu by’ibanze bishobora gushingirwaho mu kugena uko isuku y’ahantu yifashe, kuko iyo bumeze nabi buba intandaro mu kwandura indwara cyangwa se ibyorezo bituruka ku mwanda, abo bireba bose muri aka Karere bakaba basabwa gushyiramo ingufu ngo iki kibazo gikemuke.

Ernest NDAYISABA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka