Nyamasheke: Barasaba abafatanyabikorwa ngo bashinge uruganda rw’umuceri

Bamwe mu baturage bahinga umuceri mu karere ka Nyamasheke, barasaba abo bireba kubashyigikira ngo uruganda bateganya rutonora umuceri rubashe kubakwa.

Ibi babisabye nyuma yo gushyira ahagaragara inyigo y’uruganda ruteganywa kubakwa muri aka karere, kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2015, bagasaba ko haboneka abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo uru ruganda ruzabashe kubakwa kandi rwuzure.

Habyarimana Jovith yasabye abahinzi gutekereza cyane ku bwiza bw'umuceri
Habyarimana Jovith yasabye abahinzi gutekereza cyane ku bwiza bw’umuceri

Ndindabahizi Kazungu Samuel ahagarariye abahinzi b’umuceri ba Koperative Corinya, izagira imigabane myinshi muri uru ruganda ruteganywa kubakwa, avuga ko biteze kubona uruganda ruzatuma badakora urugendo bajya ku zindi nganda, bikazatuma umwanya bataga bawukoresha bongera umusaruro w’umuceri ndetse n’ubwiza bwabo, agasaba inzego zitandukanye kubashakira abafatanyabikorwa .

Yagize ati “Turasaba Akarere, Minicom ndetse kudukorera ubuvugizi tukabona abafatanyabikorwa kugira ngo uruganda ruboneke vuba twebwe twiteguye gushyiramo ibyinshi bishoboka, ndetse tugasaba Ministeri y’ubuhinzi kudufasha gukora ahadakoze kugira ngo twongere umusaruro w’umuceri”.

Anastase Munyandamutsa ni umwe mu bahanga bakoze inyigo y’uru ruganda yemeza ko uru ruganda ruzunguka kandi rugateza imbere abaturage.

Yagize ati “Twabyize neza uru ruganda rurakenewe cyane, abaturage bazatwara umusaruro wabo hafi, babone akazi, igihugu cyinjize imisoro, ndetse abaturage nibo bazaba bafitemo imigabane itari mike, ku buryo nibashyigikirwa nta kabuza inyungu izigaragaza”.

Abahinzi b'umuceri basaba ubuvugizi ngo babone abafatanyabikorwa ngo biyubakire uruganda rw'umuceri
Abahinzi b’umuceri basaba ubuvugizi ngo babone abafatanyabikorwa ngo biyubakire uruganda rw’umuceri

Umukozi w’Akarere wari uhagarariye ubuyobozi muri iki gikorwa, Habyarimana Jovith,yijeje abahinzi b’umuceri ko bazashyigikirwa uko bishoboka, abasaba gutekereza uruganda banatekereza kongera ubwiza bw’umusaruro wabo kugira ngo ube uwa mbere ahantu hose.

Yagize ati “Tuzabashyigikira ibyo musaba bigerweho,twifuza ko ubwiza bw’umuceri bugaragara aho kumva abantu baryoherwa n’imicei y’ahandi, twumve abantu bashaka kurya umuceri wa Nyamasheke, birabasaba rero kuzabikorera”.

Inyigo y’uru ruganda igaragaza ko ruzaba rutwaye amafaranga Miliyoni zisaga 560 z’amafaranga y’u Rwanda, abahinzi bakaza bafitemo imigabane igera kuri 40%, bagateganya ko hazaba hari n’abandi bafatanyabikorwa, bemeza ko biramutse bigenze neza uruganda rwaba rwarangiye mu ntangiriro za 2017, kandi bakajya bunguka nibura 30% buri mwaka.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka