Amavuriro begerejwe yababereye igisubizo

Abaturage b’Akarere ka Ruhango baravuga ko kuva batangira kwegerezwa amavuriro, basigaye bafite ubuzima bwiza kuko babasha kwivuriza hafi.

Aba baturage bashimira gahunda ya Leta yo kubegereza ayo mavuriro mu tugari, kuko byatumye batakirwara bahere mu nzu, binabgabanyiriza imvune zingendo bakoraga bajya kwivuza.

Abaturage bashima gahunda y'Ivuriro mu mudugudu.
Abaturage bashima gahunda y’Ivuriro mu mudugudu.

Ivuriro mu kagali ni gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage ubuvuzi bwihuse, mu mihigo ya buri mwaka, mu karere ka Ruhango bahiga ko bagomba kubaka ivuriro mu tugali twose.

Ingabire Jose uturiye ivuriro rya Nyagisozi mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko mbere umwana yarwaraga, kujya ku muvuza bikaba ikibazo, kuko bagombagara gukora ingendo ndende.

Agira ati “Urabona hano iyo urwaye, bigusaba gukora urugendo rujya mu Ruhango niho hari ibitaro, ugasanga hari abanga kujyayo ugasanga baheze mu nzu.”

Undi witwa Bikorimana Egide nawe ati “Rwose turashimira Leta, kuko ihora idutekerereza ibyiza gusa, reba nk’ubu ukuntu iiba yaratwegereje ubuvuzi bw’ibanze, n’ukuri nta muntu ukirembera mu rugo.”

Elisabeth Nyiramivumbi, umuforomo ku ivuriro rya Nyagisozi mu murenge wa Ntongwe, avuga ko yitabirwa cyane, kandi batanga ubuvuzi bw’ibanze. Avuga ko mu gihe cy’indwara ikomeye badafitiye ubushobozi, bahita bahamagara imbangukiragutabara ikamujyana ku bitaro bikuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko nyuma yo kubona akamaro aya mavuriro afitiye abaturage, bifuza kuyongerera ubushobozi, kugirango abaturage bajye bavurwa neza bakomeze imirimo yabo ibateza imbere.

Gusa zimwe mu mbogamizi abaturage bagaragaza, ni uko kubera ubwinshi bw’abitabira, butuma hari igihe imiti iba mike bagategereza ko babanza kujya kuyizana mu bigo nderabuzima cyangwa ku bitaro bibarizwa hafi aho.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka