Gicumbi: Abagabo bagiye gufasha bagore babo kurwanya bwaki

Abagabo bafite abana barwaye bwaki nyuma yo kwigishwa uburyo barwanya iyo ndwara biyemeje gufasha abagore babo kurera abana babo.

Ibi babitangaje tariki ya 18/11/2015 nyuma yo guhabwa inyigisho z’uburyo bafatanya n’abagore babo mu kurwanya imirire mibi n’abagize ihuriro SUN (Sclaing Up Nutrition) mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi abagabo bahise biyemeza ko bagiye gufatanya n’abagore babo kwita ku mirire y’abana babo kuko ngo kurwaza bwaki basanze ari uburangare bw’ababyeyi bwo kutita ku mwana babyaye.

Uyu muryango uite umwana umwe woroye n'inka ariko yabarwaranye bwaki (2)
Uyu muryango uite umwana umwe woroye n’inka ariko yabarwaranye bwaki (2)

Twiringiyimana Jean Marie Vianney yababajwe nuko umwana we yarwaye bwaki kandi atarabuze icyo amugaburira ahubwo ari ubumenyi buke afite bujyanye n’uko bategura indyo yuzuye y’umwana ndetse ifite n’intungamubiri.

Ikindi yungukiye mu nyigisho yahawe nuko ufaatanye ari ngombwa mubashakanye kuko iyo umugabo atereranye umugore we ntamufashe kwita ku mwana ari umwana uhazaharira.

Ati “ Twabimenye ubu ngiye gufasha umugore wanjye kujya nshaka ibitunga urugo ariko tugafata n’igihe cyo kubitunganya n’igihe cyo kugaburira umwana”.

Umwana atangira kwitabwaho kuva akiri munda ya nyina akiri urusoro aho umubyeyi umutwite agomba gufata indyo yuzuye kuko ari yo ifasha umwana gukura neza.

Ikindi yamenye ni ukonsa umwana akivuka kugeza ku mezi 6 ntakindi umubyeyi amuvangiye yagira amezi 6 umwana agatangira guhabwa imashabere.

Mu gihe umwana yahawe imfashabere ni byiza ko agaburirwa inshuro nyinshi ku munsi byibura zigera muri 3 mu gitondo saa sita na nimugoroba ndetse hagati muri ayo mafunguro akaba yahabwa imbuto n’igikoma ndetse n’amata yo kunywa.

Umwe mu bana barwaye bwaki.jpg
Umwe mu bana barwaye bwaki.jpg

Si byiza kandi guha umwana ibiryo byinshi icyarimwe kandi bitanamufitiye akamaro ahubwo umwana agomba guhabwa ibiryo bike bike incuro nyinshi.

Twiringiyimana agiye kwitabira ubworozi bw’amatungo magufi arimo inkwavu, inkoko, ihene kuko yasanze nabyo byongera imirire myiza y’umwana.

Avuga ko igihe umwana yariye igi nabyo bimufasha gukura neza ndetse bikamurinda guhura n’ikibazo k’imirire mibi.

Kamana Faustin nawe afite umwana urwaye bwaki kimwe na mugenzi we atangaza ko impamvu yarwaje iyi ndwara ari ubumenyi buke bwo kutamenya gutegura indyo yuzuyemo intungamubiri kandi zigomba kugirira umwana akamaro.

Aha avuga ko umwana we yamurwanye bwaki kubera uburangare bwe n’umugore we no kudashyira hamwe ngo babashe ku mwitaho uko bikwiye.

Yagize ati “Dore ntunze inka mfite n’imbuto z’amatunda mfite ibitoki mfite ubushobozi bwo gutunga urugo rwanjye ariko mfite ikibazo gikomeye cy’uko tutamenye uburyo umwana bamwitaho bakamugaburira indyo ye yihariye ngo abashe gukuraneza.”

Asanga kurwaza bwaki afite inka ari ikibazo cy’ubumenyi buke yari afite we n’umugore we ariko ko nyuma yo kwigishwa bagiye kwita ku mwana wabo agakira neza.

Iyi miryango irwaje iyi ndwara ya bwaki ivuga ko bamaze kumenya neza akamaro k’imboga ko zirinda indwara ndetse ko umwana muto agomba kuzirya buri munsi kuko zirinda indwara ndetse zikarinda n’ubuhumyi ku mwana waziriye.

Abaturage bakora karima k'imboga.jpg
Abaturage bakora karima k’imboga.jpg

Intoryi na karoti nazo n’imboga zo mu bwoko bwa Shayote bamenye ko ziri mu birirnda indwara nk’uko bakomeza babivuga.

Ku mwana watangiye kurya ni byiza kumuha ibiryo birimo amavuta ku kigero gito kugira ngo ataba menshi mu mubiri kuko amavuta aba ari ngombwa mu mubiri we.

Ni byiza kandi guha umwana muto isukari kuko ifasha ubwonko bwe gukura neza ndetse igatuma bukora neza.

Ababyeyi b’abagore nabo basanze bagira uruhare mu gutuma abana babo barwara bwaki maze biyemeza kubikosora

Impamvu zituma abana barwara bwaki ababyeyi barwaje iyi ndwara batangaje ko akenshi abana babo n’ubwo bari mu kigero cyo hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri abenshi babagaburira ibiryo nk’iby’abantu bakuze nk’uko Muhabwenande Laurence abitangaza.

Akenshi ngo yahugiraga mu mirimo y’urugo umwana we akamuha igikoma mu gitondo kugeza saa sita avuye guhinga yamugaburira akamuha imyumbati n’ibishyimbo ndetse akenshi ko umwana we atagira ifunguro rye ryihariye ahubwo arya nk’ibyo nabo bariye.

Padiri Mudacyahwa Jean Marie aganiriza umuryango warwaje bwaki
Padiri Mudacyahwa Jean Marie aganiriza umuryango warwaje bwaki

Yemeza ko umwana akenshi byamunaniraga kubirya akamwihorera akamwonsa gusa ariko akabona ko ibere ritamuhagije.

Agaruka ku nyigisho yahawe ko zimwunguye ubumenyi bwo kugenda akita ku mwana we ndetse akamugenera inkono ye kuko aribwo ashobora kuva mu bana barwaye bwaki.

Ati“Urebye nta bumenyi tuba dufite bwo kumenya gutegura indyo yuzuye, nk’ubu twari tuzi ko umuntu urya imboga ari umuntu w’umukene ariko ubu ngiye kujya nzimutekera ndebe ko yagarura ubuzima.”

Abaturage benshi barwaje bwaki muri uyu murenge bavuga ko nta kintu bigishijwe n’ubuyobozi cyo gutegura indyo yuzuye uretse kubegera bamaze kurwaza iyi ndwara nk’uko Mukamwezi Francine avuga ko ubwo yegerwaga n’abajyanama b’ubuzima umwana we amaze kurwara indwara ya bwaki yamwitayeho ndetse agakurikiza inama zabo umwana agakira neza.

Aha avuga ko iyo bamugira inama mbere akamenya gutekera umwana we indyo yuzuye atari kurwaza bwaki.

Umugoroba w’ababyeyi uhagaze ute muri uyu murenge ni igikoni cy’Umudugudu

Ababyeyi barwaje indwara ya bwaki bavuga ko ikitwa umugoroba w’ababyeyi utakitabirwa neza kuko usanga abajyanama b’ubuzima ndetse n’ubuyobozi bw’umudugudu butakibahuza ngo babigishe uburyo barwanya bwaki nk’uko Mukamwezi abivuga.

Yagize ati “ Ubu se ntubona ko twese twari duteze amatwi nk’abumva ibintu bishya ni ukuri ibyo umbajije ntabyo nkibona kuko umugoroba w’ababyeyi ugitangira wabonaga ari byiza ndetse n’igikoni cy’umudugudu ariko ubu ntabikibaho pe.”

Kuki indwara ya bwaki idacika muri aka karere kandi gakungahaye ku mukamo w’amata?

Umuboyozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamriya Teresa mu kiganiro yagiranye n’abagize ihuriro ryo kurwanya imirire mibi SUN (Sclaing Up Nutrition ) tariki ya 16/11/2015 yabagaragarije ko indwara ya bwaki iterwa n’ubunebwe bw’abaturage bwo kutita kungo zabo aho usanga ababyeyi baratakaje inshingano zo kurera.

Abaturage bahabwaga inyigisho zo gufatanya kurera
Abaturage bahabwaga inyigisho zo gufatanya kurera

Mujawamriya avuga ko abenshi mu boroye inka usanga bafata umukamo w’amata bakayagurisha bakajya kwinywera inzoga.

Abagize ihuriro ryo kurwanya imirire mibi SUN (Sclaing Up Nutrition ) nyuma yo gusuzuma ko ibitera imirire mibi mu bana hakubiyemo ibintu byinshi birimo ubumenyi buke, ubukene, ubwumvikane bucye mu muryango, batangiye ibikorwa byo kujya mu mirenge igaragramo imirire mibi mu bana kwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye no kubafasha kubaka uturima tw’imboga aho iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Mutete.

Padiri Mudacyahwa Jean Damascene atangaza ko ibi bikorwa byo guha inyigisho abaturage zo kumenya neza uburyo bwo gutegura ifunguro ry’umwana bazakomeze no gukurina imiryango irwaje bwaki kugirango babashe gucyemura ikibazo cy’imirire mibi.

Aboneraho gusaba ubufatanye n’ubuyobozi bwo gukomeza gukora ubukangurambaga mu babyeyi kugirango bateze imbere imibereho y’ingo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka