Rutsiro:Gitifu w’Akarere mu maboko ya Polisi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro kuva ku wa 17 Ugushyingo 2015 ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kurya ruswa.

Umuvugizi wa Polisi, CSP Clestin Twahirwa aho ,yaduhamirije ko Murenzi Thomas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro koko afunzwe.

Birakekwa ko iyi hotel yaba ari yo ntandaro y'ifungwa ry'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rutsiro.
Birakekwa ko iyi hotel yaba ari yo ntandaro y’ifungwa ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro.

Yagize ati "Twaramufashe kuva ejo bundi (ku wakabiri), dukomeje iperereza ryimbitse kugira ngo tumenye niba icyaha akurikiranwaho kimufata."

CSP Twahirwa ariko ntabwo yavuze iyo ruswa aho yaturutse kuko yavuze ko bari mu iperereza ariko amakuru agera kuri Kigali Today ni uko ngo Rwiyemezamirimo Nathanael Hitimana wubatse Hotel y’akarere yaba yaramushinje kumwaka ruswa y’amafaranga kugeza ubu tutaramenyera ingano.
Rwiyemezamirimo ngo amushinjwa ko yamuhaye ayo amafaranga amwizeza kuzamugurira ibikoresho bihendutse ariko ibyo bikoresho ntibyaboneka, ikirego bivugwa ko cyanageze mu Rukiko rw’Ubucuruzi.

Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gapard Byukusenge, ngo adusobanurire niba koko ibyo Murenzi ashinjwa bifitanye isano n’iyo hotel ntibyadukundira ariko Umuyobozi wa Njyanama ya Rustiro, Sayinzoga Jean, we avuga ko idindira ry’iyo Hotel riteje urujijo ariko avuga ko atazi niba hari aho bihuriye n’ifungwa rya Gitifu.

Yagize ati "Najye nabyumvise ntyo ko afunzwe ariko sinzi impamvu rwose afunzwe. Hotel yo icyo nzi ni ukudindira kwayo kandi nk’abajyanam twarayisuye duatanga inama."

Amakuru dukesha Polisi ni uko yanahase ibibazo umuyobozi w’akarere n’ushinzwe ubutegetsi n’imari ariko bo irabarekura basubira mu kazi isagarana Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Akarere ugihatwa ibibazo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Cisse Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Gitifu Murenzi Thomas yari asanzwe ari inyangamugayo, usibye ibyo ari gukekwaho, ubundi nta wundi muyobozi mu Rutsiro wayoboye kuva 1994 n`ubwo yaje kujya kwiga akagaruka, wigeze yitwara neza nka Murenzi. Nta kundi byamera icyaha ni icyaha, ariko yari akwiye no gushimirwa imirimo ikomeye yakoreye igihugu kandi mu bihe bikomeye.

sentama Michel yanditse ku itariki ya: 25-11-2015  →  Musubize

Mujye mugumya mukurikirane imitungo ya Leta kuko abafite inyota yo kuyinyereza ari benshi.Abo nibo bashaka kudindiza itetrambere ry’igihugu.

BANAMWANA yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

muge mureba aho ukuri kuri

j.pierre niyomugabo yanditse ku itariki ya: 21-11-2015  →  Musubize

Abayobozi bakomeza kwitwara nabi bakomeze babiryozwe, kuko igihugu cyacu gifite intumbero nziza. ntawabyihanganira ukekwa wese kubijyanye n’imitungo ya leta babiryozwe rwose.

kananga yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

uwo muyobozi, babikurikirane neza nahamwa n’icyaha azahanwe byintanga rugero pe. Police yacu mu bushishozi bwayo turayizeye.

rucuguza yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Reka dutegereze turebe icyo ubugenza cyaha buza twereka. Ni irwego rwizewe kandi tufite ubunararibonye.
Ababeshya ko hari abandi bahaswe ibibazo byo sibyo ahubwo batangaze amakuru y’ukuri. Twirinde fushinja ibyaha abantu tutari abashinja byaha. Ahubwo dutegereze iby’ukuri inzego zibitubwire

nkunda yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Gitifu wacu baramutwaye n’umuvugizi wa Polisi tarabitangaje. Ejo mu nama yabakozi yayobowe na Meya yaba Mayor y’aba abakozi bandi byagaragajweko ntamuntu wundi bigeze bahamagara cg nobamuhate ibibazo nk’uko mubivuga. Abantu bakwiye kujya batangaza impamo ntibakwize n’ubihuha pe! Uretse Murenzi ntawundi bigeze bahamagara.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka