Nyagatare: Babiri biyahuye umwe ashobora kurokorwa

Kuri uyu wa 18 Ugushyingo abantu 2 bo midugudu wa Mirama I na Mirama II biyahuye umwe yitaba Imana.

Gatera Callixte w’imyaka 43 wo mu Mudugudu wa Mirama I mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare ho mu Karere ka Nyagatare yitabye Imana ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba nyuma kunywa umuti woza inka.

Mu rugo rwa Gatera abaturage bari bumiwe.
Mu rugo rwa Gatera abaturage bari bumiwe.

Kamenangiga Jean Claude, mukuru wa nyakwigendera avuga ko nta kibazo bari bafitanye mu muryango dore ko Gatera yibanaga iwe mu rugo rwe.

Agira ati “Nta makimbirane yari afitanye n’umuntu uwo ari we wese cyangwa umwe mu muryango wacu. Nanjye nabonye bampuruza gusa nsanga afite agacupa k’umuti woza inka mu ntoki yatangiye kuruka uwo yanyoye.”

Niyodusenga Vumiliya, umuturanyi wa nyakwigendera wamuhururije abantu akeka ko yaba yabitewe n’ubusinzi.

Agira ati “Yatunyuzeho aradusuhuza ariko ubona ko yasinze. Mu kanya umwana wari umukurikiye aza atwereka agacupa k’umuti atubwira ko Gatera awunyoye. Twasanze akiwujunditse mu kanwa ahita amira. Ni uko yapfuye.” Abahuruye bihutiye kumusuka amata ariko biba iby’ubusa arapfa.

Mbere y’aho gato uwitwa Mutijima Felix wo mu Mudugudu wa Mirama II, ahagana saa cyenda z’amanywa, we yarohowe n’abashumba mu mugezi w’umuvumba ashaka kwiyahura.

Munyangabo Celestin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, avuga ko Mutijima yagerageje kwiyahura kubera kutishimira irangiza rubanza.

Ise umubyara, Twahirwa Alphonse bita Burigadiye, ngo yatsinzwe mu rubanza n’umugore muto utari nyina wa Mutijima.

Ubuyobozi buje kumuhesha inka 4 yatsindiye ejo hashize, Mutijima Felix abanza kwanga ko zigenda, aho abyemereye amanuka ku mugezi kwiyahura.

Munyangabo agira ati “Ubuzima wabubura utabwiyambuye kuko burahenze.” Agasaba abafite ibibazo kwegera ubuyobozi bukabafasha aho kwiyahura.

Munyangabo Celestin avuga ko bagiye kuganiriza abaturage bakabumvisha ko kwiyahura ari icyaha imbere y’Imana no mu mategeko y’igihugu.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bariya kubera kanyanga nyinshi banywa bajya swing cyane bigatuma bafata icyemezo cyo kwipfira kuko kubaho ntacyo biuba bibabwiye

Juma yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

ariko nse kwiyahura ninde wabarangiye mo umuti koko kombona bitumazeho abantu njye rwose ndabona abantu bakumva ko kwiyahura atarumuti rwose kuko sibwo bababakemuye ibibazo rwose

harera yanditse ku itariki ya: 20-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka