Bigiye gusaba irindi soko ngo “Mukamira Guest House” yuzure

Bitewe n’uko habayeho kwibeshya ku ngano y’amafaranga yo kubaka “Mukamira Guest House” mu Karere ka Nyabihu, bigiye gusaba irindi soko ngo yuzure.

Iyi Guest House ya Mukamira yatangiye kubakwa muri Mata 2014 igomba kumara amezi 12 ariko bigeze mu Ugushyingo 2015 itaruzura.

Imirimo yo kubaka Mukamira Guest House ntirarangira
Imirimo yo kubaka Mukamira Guest House ntirarangira

Byari byitezwe ko mu kwezi kwa Nzeri 2015 yaba ikora, igakemura ibibazo by’aho kwiyakirira, kuruhukira n’amacumbi mu karere ka Nyabihu katagira Hoteli n’imwe kugeza ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Mukaminani Angela, avuga ko amasezerano na rwiyemezamirimo yarangiye hari imirimo itararangira irimo gukora amasuku y’inyuma.

Mukaminani avuga ko habayeho kwibeshya ku mpuguke zateguye ingano y’amafaranga (devis) yagombaga kugenda kuri iki cyiciro cy’inyubako kandi ko mu gushaka umuti w’iki kibazo, Akarere ka Nyabihu kashatse andi mafaranga mu ngengo y’imari ivuguruye kugira ngo harangizwe imirimo.

Igihe iyi Guest House yagombaga kuzurira cyararenze.
Igihe iyi Guest House yagombaga kuzurira cyararenze.

Nyuma y’icyo gikorwa, akarere kazakangurira abikorera kuyikodesha kugira ngo itangire gukorerwamo; kandi ngo hari icyizere ko mu ntangiriro za 2016 izaba ikora.

Gasore Hategekimana, umwe mu baturage b’Akarere ka Nyabihu, avuga ko iyi Guest House niyuzura, izaba igisubizo ku baturage kuko ngo benshi bazahabona akazi n’isoko ku bizahakorerwa.

Icyiciro cya mbere cy’iyi Guest House ari na cyo gikomeye cyari giteganyirijwe amafaranga y’u Rwanda 563,519,364 ariko hakaba haziyongeraho agera kuri miliyoni 60 kugira ngo kirangire. Nigisozwa, ngo hazakomeza imirimo yo kubaka ibindi byiciro; aho yose iteganyijwe kuzuzura itwaye miliyoni 800.

Igishushanyo mbonera cya Mukamira Guest House
Igishushanyo mbonera cya Mukamira Guest House

Mukamira Guest House irubakwa n’Akarere ka Nyabihu ku nkunga y’Ikigega cy’u Rwanda gitera Inkunga Iterambere ry’Ururere (RLDSF).

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkuko bikomeza kuvugwa, dusabye buri muyobozi wese gukora ibyo ashinzwe cyane cyane ku ngengo y’imari ya leta. Mushyireho umwete kugirango imirimo irangire ariko amakosa nk’ayo ntakagaruke kandi n’abandi bayobozi bajye bumviraho.

UWIZEYE Kelvin yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka