MINEDUC yasabye abahawe imodoka kutazijyana mu bitari akazi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri nderabarezi (TTC) byahawe imodoka kutazikoresha mu nyungu zabo mu rwego rwo kuzifata neza.

Mu muhango wabaye kuri uwu wa 17 Ugushyingo 2015, wo gushyira umukono ku masezerano hagati y’abayobozi ba TTC esheshatu na MINEDUC, y’impano y’imodoka zatanzwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), basabwe kuzifata neza.

Imodoka zatanzwe zizorohereza imikorere y'ibigo byazihawe.
Imodoka zatanzwe zizorohereza imikorere y’ibigo byazihawe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC, Rwamukwaya Olivier, avuga ko izi modoka zifitiye akamaro amashuri zihawe.

Yagize ati "Izi modoka zizabafasha mu kazi kenshi mugira ari yo mpamvu mugomba kuzifata neza ndetse mukanaziteganyiriza amafaranga yo kuzikoresha, ejo mutazabwira Minisiteri ngo zapfuye mudufashe.”

Umwe mu bayobozi ba za TTC ashyira umukono ku masezerano y'impano y'imodoka.
Umwe mu bayobozi ba za TTC ashyira umukono ku masezerano y’impano y’imodoka.

Akomeza abwira aba bayobozi ko izi modoka zigomba gukoreshwa ku mpamvu z’akazi gusa, aho kuzijyana kuzikoresha mu nyungu zabo bwite.

Oliver Petrovic, Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda, avuga ko bazakomeza gutera inkunga u Rwanda mu burezi kuko rugaragaza gukoresha neza ibyo ruhabwa cyane ko ibi bigo byahawe imodoka byaherukaga guhabwa n’uwu muryango mudasobwa 40 kuri buri kigo.

Umuyobozi wa TTC Gacuba II yo mu karere ka Rubavu, Bahizi Gérard, avuga ko imodoka bahawe zigiye kuborohereza mu mikorere dore iyo bari basanganywe yari ishaje cyane.

Abahawe imodoka barasabwa kutazikoresha mu nyungu zabo bwite.
Abahawe imodoka barasabwa kutazikoresha mu nyungu zabo bwite.

Bahizi ati “Bizatworohera kugeza abanyeshuri bacu aho bakorera imenyerezamwuga hamwe n’abarimu bajya kubagenzura, zizanadufasha no mu zindi ngendo nyinshi dukora bityo akazi kakihuta.”

Uyu muyobozi yongeraho ko imodoka bahawe bazayifata neza kuko ifitiye akamaro ikigo ayobora kurusha undi muntu wese.

Imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Hilux Pick up esheshatu nshya ni zo zahawe ibigo bya TTC Save, Byumba, Zaza, Matimba, Gacuba na Bicumbi, buri imwe yose ikaba ifite agaciro ka miliyoni 40Frw.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese mu Rwanda tugira TTc 6 gusa?

Ahishakiye JMV yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

Mbega byiza! ni ukuzaziha n’ibindi bigo bya leta bityo nk’abitsamuye tugere Ku iterambere rirambyeeee!

Ahishakiye JMV yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka