Ikibazo cy’imirire mibi mu Burasirazuba kirabakomereye

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara, bugaragaza ko 38% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu ntara y’Uburasirazuba bafite ibibazo by’imirire mibi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo, bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR).

Abayobozi mu Burasirazuba bagiye bakangurira abaturage gukora uturima tw'igikoni ariko bamwe ntibadukora.
Abayobozi mu Burasirazuba bagiye bakangurira abaturage gukora uturima tw’igikoni ariko bamwe ntibadukora.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, avuga ko ikibazo cy’imirire mibi muri iyo ntara ari nk’ihurizo, kuko ubusanzwe iyo ntara idakennye ku buryo yagira ibibazo by’imirire mibi kuri urwo rugero.

Agira ti “Ubona ari nk’ihurizo kuba tuvuga ngo ibiribwa birahari n’ubwo umuntu atakwirengagiza ko hari abakene bagifashwa, ariko umusaruro uraboneka.

Ubona harimo ikintu kimeze nk’ihurizo cyo kwibaza ngo turahuza gute kuba hari umusaruro no kuwifashisha gukemura icyo kibazo cy’imirire mibi.”

Guverineri Uwamariya arasaba inzego z'ubuyobozi gukora ibishoboka byose mu guhashya ikibazo cy'imirire mibi.
Guverineri Uwamariya arasaba inzego z’ubuyobozi gukora ibishoboka byose mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi.

Hashize igihe abatuye muri iyo ntara bakangurirwa gahunda zinyuranye zirimo n’iy’akarima k’igikoni ngo zibafashe kunoza imirire. Ariko bamwe ntibazitabira bigatuma bamwe mu babyeyi bagaburira abana indyo ituzuye.

Umwe mu babyeyi bo wo mu karere ka Rwamagana utagira akarima k’igikoni, utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko biterwa n’ubunebwe.

Ati “Impamvu tutagafite ni ubunebwe kuko twese tuzi ko gafite intungamubiri. Abayobozi barabidukangurira uretse ko tutabyitaho.”

Ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba burateganya gukora ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi mu baturage. Ubwo bukangurambaga buzatangira tariki 30 Ugushyingo 2015 bumare iminsi 30.

Kuva mu kwezi k’Uwakira 2015 inzego z’ubuyobozi muri iyo ntara zifatanyije n’abajyanama, b’ubuzima ziri gukora igenzura rigamije kumenya abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Tariki 26 Ugushyingo 2015 raporo z’iryo genzura ngo zizaba zamaze gukorwa hagaragazwe abana bafite ibyo bibazo maze bitabweho ku buryo bw’umwihariko, nk’uko Guverineri w’Uburasirazuba abivuga.

Ati “Mu minsi 30 hateganyijwemo 12 yo kondora abana bazaba bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi. Abahanga bagaragaza ko abana bataragera ku rwego rwo kugwingira bashobora kwitabwaho bakava ku rwego rumwe bakajya ku rundi rwiza.”

Guverineri avuga ko uretse kondora abo bana hazanafatwa ingamba z’igihe kirambye hashyirwaho uburyo bwo gukurikirana umunsi ku munsi imiryango ifite ibibazo kugira ngo idasubira inyuma.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka