Miss Keza Joannah yabaye uwa kane ku isi

Nyampinga w’Umurage, Keza Joannah, yabaye uwa kane mu marushanwa y’Ubwiza bushingiye k’Umurage ku Isi mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo.

Nyampinga w’Umurage (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah, wahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage World abera mu gihugu cy’Afurika y’Epfo, yabashije kuza mu 10 ba mbere mu bakobwa bagera muri 45 bahagarariye ibihugu byabo.

Miss Joannah (hagati) yabashije kuza muri batanu ba mbere arangiriza ku mwanya wa kane.
Miss Joannah (hagati) yabashije kuza muri batanu ba mbere arangiriza ku mwanya wa kane.

Ni mu birori byabereye muri Sandton Convention Center kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2015 aho ikamba rya Miss Heritage World ryegukanywe na Miss South Africa, Ziphozinhle Ntlanganiso, wakurikiwe na Miss Philippines, Maria Daziella Lazaro Gange wabaye igisonga cya mbere, na ho igisonga cya kabiri akaba Miss India Pooja Bimrah.

Miss Keza yabanje kuza mu bakobwa 15 ba mbere, basubiye mu majonjora yongera kuza muri 5 ba mbere aza gusoreza ku mwanya kane.

Miss Keza Joannah yari yabanje kuza muri 15 ba mbere.
Miss Keza Joannah yari yabanje kuza muri 15 ba mbere.

Aya makuru agaragara ku rubuga rwa facebook rw’iri rushanwa no ku rubuga www.normannorman.com.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabyishimiye, nakomereze aho ubutaha azaba uwambere!

Uwera yanditse ku itariki ya: 18-11-2015  →  Musubize

azihngane nttazabe nka teta utanga chek zitazigamiye

augustin yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka