Rusumo: Abasoreshwa ibiribwa baguze Tanzania bemerewe gukorerwa ubuvugizi

Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yijeje abaturiye umupaka wa Rusumo kuzabakorera ubuvugizi, kugira ngo bakurirweho imisoro ku biribwa bagura muri Tanzania.

Bije nyuma y’aho abaturiye umupaka wo ku Rusumo bari bamaze igihe binubira isoreshwa bakorerwa ku biribwa bike binjiza mu gihugu ariko ugasanga babisoreshejwe amafaranga aruta ayo babiguze.

Minisitiri Rugwabiza yari aherekejwe n'abakozi batandukanye ba MINEAC na EAC.
Minisitiri Rugwabiza yari aherekejwe n’abakozi batandukanye ba MINEAC na EAC.

Bamwe mu baturage baturiye uyu mupaka uherereye mu karere ka Kirehe, bavuga ko batumvaga icyo guhuza imipaka bimaze niba umuntu atashoboraga kujya guhahira ibyo kurya inyuma y’umupaka, nk’uko bamwe babigaragaje.

Hakizimana Jean de Dieu ati “Gusorera igihugu cyacu ni inshingano ariko amahirwe yadushiriweho y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba dusanga atatugeraho, urambuka Tanzaniya kwihahira ibyo kurya bakagufata bakaguca ibihumbi umunani ku gafuka k’umuceri ugasanga umuceri wa Tanzaniya usora kurusha uturutse Pakisitani.”

Abaturage bagaragaje ibibazo bahura nabyo.
Abaturage bagaragaje ibibazo bahura nabyo.

Uwase Jeannine agira ati “Iyi East Africa Community mutubwira ni nziza ariko mbona ntacyo itumariye, none se ahantu udashobora kujya mu kindi gihugu wahaha ibiribwa ibiro icumi bakagusoresha ubwo itumariye iki?”

Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2015, mu gusoza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’uyu muryango byabereye kuri uyu mupaka, Minisitiri wa MINEAC mu Rwanda Amb. Velentine Rugwabiza, yagize umwanya wo kumva no kuganira n’aba baturage.
Nawe yemeje ko atari byo kuba umuturage yacisha ibintu bike ku mupaka n’igitoki cyangwa umuceri utarenze imifuka ibiri ngo asoreshwe kandi harashyizweho isoko rusange.

Ku Rusumo hagiye kubakwa isoko mpuzamahanga ryambukiranya imipaka
Ku Rusumo hagiye kubakwa isoko mpuzamahanga ryambukiranya imipaka

Ati “Uzanye kontineri birumvikana agoma kubisorera ariko uzanye umufuka, ibiri y’umuceri wahinzwe Tanzaniya nta gusora ni isoko rimwe. Ibyo byakuweho kandi ibibazo byinshi byabajijwe ni iby’ako karengane,ibyo ntibibaho none se iyo tuvuze isoko rimwe biba bivuze iki!”

Ku banyereza imisoro bambutsa imari nke inshuro nyinshi, yabagiriye inama yo gucika kuri uwo muco kuko bahombya igihugu.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka