Kirehe: Ashimishijwe no kwemererwa gukora ibizamini nyuma yo kubyara

Tuyisenge Odette umukobwa w’imyaka 21 nyuma yo kubyara mbere y’iminsi itatu ngo ibizamini bya Leta bitangire ashimishijwe no kwemererwa gukora ibizamini ifite uruhinja.

Tuyisenge wo mu Kagari ka Bukora mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, urangije amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri ya Rusumo, yibarutse umwana w’umukobwa ku wa 08 Ugushyingo 2015 ibizamini bya Leta bitangira tariki 11 Ugushyingo 2015 ubu akaba ari kubikorera aho aruhukiye mu Kigo Nderabusima cya Rusumo.

Tuyisenge Odette ngo yari yataye icyizere cyo gukora ibizamini ariko kubera ubuyobozi bwazanye uburezi budaheza arishimira ko arimo kubikora ari umubyeyi.
Tuyisenge Odette ngo yari yataye icyizere cyo gukora ibizamini ariko kubera ubuyobozi bwazanye uburezi budaheza arishimira ko arimo kubikora ari umubyeyi.

Aganira na Kigali Today, yavuze ko yishimye cyane kuba yarahawe uburenganzira bwo gukora ibizamini mu gihe yumvaga ko amahirwe yo kugikora arangiye.

Agira ati “Ndashima ubuyobozi bwampaye aya mahirwe yo gukora ikizamini, mbere numvaga ko nzabyara ndangije ikizamini ariko mbona bibaye mbere yacyo mpita numva ko amahirwe arangiye kuko narebaga uruhinja mfite nkumva ntamahirwe nabona bambwiye ngo nitegure nzakora ikizamini numva ndishimye”.

Yakomeje avuga ko abaganga bamwitaho bihagije ndetse ko n’ibizamini abikora neza. Ati “Ntabwo navuga 100% ngo ndi kubitsinda ariko nta kibazo, narize uko bikwiye wenda stress z’uko hari umwana ntizabura ariko dipolome nzayibona”.

Nkurunziza Papias, uhagarariye Santere y’Ibizamini muri Lycée de Rusumo, avuga ko bakimenya ko mu bakandida bagombaga gukorera ikizamini muri icyo kigo hari umwana ubyaye vuba akaba ari kwa muganga yahawe uburengazira bwe.

Ati “Tukimenya ko mu bana bakora ikizamini hari uwabyaye, nk’umwana ugomba kubona uburenganzira kimwe n’abandi, na we yagombaga kwitabwaho agahabwa ibizamini, twashatse umuhagararira ahabwa ibizamini”.

Akomeza agira ati “Kugeza ubu dukurikije uko atubwira n’uko tumubona, tubona bigenda neza kandi na we abikora yishimye kuko amaze kugarura akabaraga”.

Yakomeje avuga ko kuba abana bose barahawe uburenganzira bwo kwiga ko nta n’icyabuza umwana gukora ikizamini. Ngo ni ho bahereye na we bamufasha gukora ibizamini aho yari aruhukiye mu kigo nderabuzima kugira ngo agire uburenganzira nk’ubwabandi.

Tuyisenge Odette arashima abashinzwe uburezi bamufasha kumugezaho ibizamini akanashima cyane abaforomo bo mu Kigo Nderabuzima cya Rusumo badahwema kumwitaho.

Kugeza ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye muri 2015, abakobwa batatu barimo kubikora ari ababyeyi. Uretse Tuyisenge Odette wabyaye mbere gato yo kubitangira abandi bari uw’i Gasabo n’uw’i Huye babyaye ku munsi wa kabiri bitangiye.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibororoke

kadahwema yanditse ku itariki ya: 14-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka