Burera: Gushakira abagore mu bikoni by’iwabo babigize nk’umuco

Abenshi mu basore bo mu Karere ka Burera basigaye bashaka abagore batarubaka inzu bikaba ngombwa ko bajya kubatungira mu bikoni by’iwabo.

Ntibimenyerewe ko umusore ashakira umugore mu rugo iwabo, ariko bamwe mu basore bo Karere ka Burera babigize nk’umuco. Bazana abagore, ababyeyi babo bakabaha igikoni cyangwa icyumba cy’inzu bakabanamo.

Bamwe mu basore mu Karere ka Burera bahitamo gushuka abakobwa bakabashakira mu bikoni by'iwabo kugira ngo batazabacika.
Bamwe mu basore mu Karere ka Burera bahitamo gushuka abakobwa bakabashakira mu bikoni by’iwabo kugira ngo batazabacika.

Alice Mukamana (amazina twayahinduye kubera impamvu z’umutekano we) uri mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko, ahetse umwana uri mu kigero cy’umwaka, yitangaho urugero avuga ko umugabo babana ubu, bakirambagizanya yamubeshye ko afite inzu bazabanamo.

Mukamana avuga ko atajuyaje kubyemera. Byageze aho ngo uwo musore ajya no kumwereka iyo nzu bazabanamo. Uyu mugore ngo yanabajije abandi bantu batuye aho niba koko iyo nzu ari iy’uwo musore, na bo barabyemeza.

Agira ati “Ashaka n’umuntu wo kubyemeza ko ari iye…mubaza twiherereye mbese mushakaho amakuru, aranyemeza ko ariye.”

Akomeza avuga ko umunsi bari bemeranyijweho wo kujya kubana wageze baritegura, umusore aramujyana, atungurwa no kubona batagiye muri ya nzu yamweretse ahubwo bagana iwabo w’uwo musore.

Agira ati “Noneho umunsi wo gushakana, tujya kwambarana mu isoko…noneho ngezeyo dusanga abana na mama we ntabwo arubaka…ntabwo nabyishimiye!”. Nubwo ngo atabyishimiye yemeye kubana na we kuko ngo nta kundi yari kubigenza.

Mukamana yungamo avuga ko yabajije uwo musore impamvu yamubeshye maze ngo amusubiza ko nyina yamuhozaga ku nkeke amubwira ko akuze, ko agomba gushaka umugore.

Uyu mugore akomeza avuga ko ariko nyuma baje kuva muri iyo nzu babanagamo na nyirabukwe bajya gukodesha ahandi. Akibana na nyirabukwe ngo ntabwo yari yisanzuye ku buryo ngo iyo ahaguma bari kuzagirana amakimbirane.

Ubukene butuma babeshya abakobwa

Abasore bo mu Karere ka Burera bo bavuga ko kugira ngo umusore abeshye umukobwa akunda ko afite inzu bazabanamo abiterwa n’uko aba abona uwo mukobwa ashobora kumucika akisangira abandi noneho akamubeshya ko afite inzu kugira ngo amwemere.

Ngo babikorera ko abenshi mu bakobwa bo muri ako karere bemera kubana n’abasore ari uko bamaze kubaka inzu.

Ikindi ngo ni uko umusore ubeshya umukobwa ko afite inzu nyamara bikarangira babanye mu gikoni cy’iwabo, abiterwa ahanini n’ubukene. N’umukobwa ariko abigiramo uruhare kuko ngo iyo amaze kumubwira ko afite inzu, amuhoza ku nkeke amusaba ko babana.

Hategekimana Jean de Dieu, umwe mu bahatuye, avuga ko banahitamo kubana n’abagore babo gutyo banga ko babatera inda batarabana. Ngo kwihangana kandi biba byabananiye ndetse n’ubushobozi bwo kubaka babona butazaboneka vuba.

Agira ati “Haba igihe ubuzima bw’umuntu bugoranye, wenda nk’iwanyu hakaba hari igikoni kandi n’uwo mukobwa wenda akaba afite umurirmo mwinshi (ashaka ko babana), aho kugira ngo umusambanye umutere ikinyendaro, ukavuga uti ‘reka muzane muri ka kazu wenda ubundi buzima buze nyuma’.”

Niyonambaza Silver, umusore na we utuye muri ako karere, we avuga ko umusore utekereza kandi ufite ingufu adakwiriye kurongorera mu gikoni cy’iwabo. Ahamya ko ababikorwa baba bafite imyumvire mibi.

Agira ati “Ubukene bubi ni indwara yo mu mutwe. Ufite ubwenge, ugakora ntabwo ushobora kurongorere mu gikoni! Ni ikibazo rwose…nk’umuntu w’umusore ufite ingufu ushobora gukora, ukabona udufaranga ukaba wakubaka nibura inzu y’ibyumba bibiri ariko utarongoreye mu bikoni.”

Ikindi ngo ni uko abakunze gutungira abagore mu bikoni by’iwabo cyangwa se mu byuma batijwe n’ababyeyi ari ababa bishyingiye, ibyo bita “Gukocora.”

Abakobwa babivugaho iki?

Bamwe mu bakobwa bo mu Karere ka Burera batanga ibitekerezo bitandukanye ku kuba bajya kubana n’umusore mu gikoni cy’iwabo.

Nzacyayintegetse Naomi avuga ko bitewe n’uburyo akundana n’umusore, yakwemera bakajya kwibanira mu gikoni cyo kwa nyirabukwe.

Agira ati “Hari uburyo umukobwa aba yarakunze umuhungu, akumva nyine atamureka uko byagenda kose noneho bikaba ngombwa ko amushuka akamujyana, atarubaka…biramutse bibaye nabyemera.”

Uzamushaka Florence we ariko avuga ko atapfa gusanga umusore azi ko agiye kumutungira mu gikoni cy’iwabo. Ngo yabanza akitonda umusore akabanza kubaka.

Agira ati “Jye ntabwo nasanga umusore mu gikoni. Yabanza akubaka ubundi nyuma, kuko mba naramukunze ntaho mba nteze kujya kandi na we ntaho aba ateze kujya, tukabirangiza inzu yarayujuje nyine.”

Umukobwa witwa Mutoni Fillete we avuga ko abakobwa bemera kujya kubana n’abasore mu bikoni by’iwabo baba batihesheje agaciro. Ahamya ko ibikoni atari amacumbi yo kubamo ngo ahubwo byubakiwe gutekerwamo.

Ababyeyi barabinenga

Bamwe mu babyeyi bo bavuga ko abasore bajya gutungira abagore babo mu bikoni cyangwa mu nzu z’iwabo babiterwa ahanini n’ubunebwe no gushaka kugora ababyeyi ngo bazabe ari bo babubakira.

Umusaza ufite imyaka 85 y’amavuko, utashatse kwivuga izina ariko wiyita “Uwabakobwabagizintwari”, avuga ko mu gihe cye umusore yajyaga gushaka umugore ari uko amaze kubaka inzu.

Ahamya ko bidakwiye ko umusore n’umugore we babana na se na nyina mu rugo rumwe kuko ngo bibyara amakimbirane, azabyara imvururu.

Agira ati “Hari abagore babiri bahurira mu nzu, ubona byashoboka? Nta bagore bagomba kurangizana n’ukwezi bakiri mu nzu hamwe. Kuko umukazana ni ishyari n’umuhungu wawe ni ishyari! Bashaka kugira ngo umubyeyi atabaho! Abana b’ubu ni ko bameze!”

Atanga urugero avuga ko hari n’umusore umwe wazanye umugore gutyo, maze amenesha iwabo, inzu n’igikoni, abibanamo n’umugure we bonyine.

Ikindi ni uko abeshyuza ibyo abasore bamwe bavuga ko bashakira abagore mu bikoni by’iwabo babitewe n’ababyeyi babo babahoza ku nkeke babasaba gushaka abagore. Avuga ko ibyo ari ukubeshya kuko ngo nta mubyeyi wabikora.

Akomeza agira inama abasore ababwira ko bakwiye gukora, amafaranga babonye bakayizigamira aho kuyatagaguza mu bakobwa no mu nzoga. Ubundi ngo bakazabona ayo baheraho bubaka inzu zabo.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba urubyiruko kwitonga rukabanza gukora rugashaka amafaranga kuko ngo gushinga urugo ari umushinga udahubukirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, asaba urubyiruko kwitonga rukabanza gukora rugashaka amafaranga kuko ngo gushinga urugo ari umushinga udahubukirwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buhora busaba urubyiruko rwo muri ako karere kwitonda, rugakura amaboko mu mufuka rugakora, rukazashinga ingo rufite intangiriro.

Sembagare Samuel, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, abwira urubyiruko ko gushinga urugo ari umushinga ukomeye. Kubikora ngo bigomba gutekerezwaho neza kandi bakanagisha inama ababyeyi babo aho kwigana abandi babikoze.

Agira ati “Menya ngo ko ngiye kuzana uriya mwana w’umukobwa ndaba he? Ndamuzana he? Ntabwo igikoni ari inzu ugomba gushakiramo umugore! Ni inzu yo gutekamo! Kora ibishoboka ukorere amafaranga, ijoro n’amanywa woye kuryama, worore, uvunike, ariko nibura uzabe ufite inzu y’icyumba kimwe…uzane umukobwa uti ‘dore iwanjye.”

Akomeza avuga ko abasore bakora ibyo nta gaciro baba bihaye. Iki kandi ngo bishobora gukurura amakimbirane mu miryango kuko ngo mu gihe umukazana abana na nyirabukwe bashobora kutumvikana bigakurura intonganya.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka