Yakoreye ibizamini bya Leta kwa muganga bamuziritseho uruhinja rwe

Umukobwa witwa Germaine Mukanyandwi wiga kuri G.S. Nyarunyinya, kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2015 yakoreye ibizamini bya Leta kuri Poste de Santé.

Hari nyuma yo kwibaruka umuhungu wavukanye ikiro kimwe n’amagarama 880. Mukanyandwi ngo yabwiye abaganga bamwakiriye mu rukerera ko inda ye yari ifite amezi arindwi, ariko bo bavuga ko batazi neza igihe yari ifite kuko atigeze anipimisha ndetse ahita abyara akigera kwa muganga.

Yabyaye akora ibizamini bya Leta (Photo archive).
Yabyaye akora ibizamini bya Leta (Photo archive).

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kinyamakara, Poste de santé ya Karambi ibereye ishami, Mathilde Dusingizimana, yavuze ko kubera ko akana ke kari gakeneye ubushyuhe, ngo mama wako yakoze ibizamini bakamuziritse ku nda (ibyo kwa muganga bita kangoroo).

Mukanyandwi afite imyaka 24, akomoka mu Kagari ka Rususa, Umurenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe. Inda yamufatiye aho yari acumbikanye n’abandi bakobwa baje gukora ibizamini bya Leta, ku buryo umukecuru yari acumbitseho ari we wamujyanye kwa muganga.

Ngo urebye nta n’ibyo gufatiramo umwana yari afite, kandi yanivugiye ko ababyeyi be batari bazi ko atwite, kuko yabibahishe.

Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Huye, Jean Baptiste Irahoza, yavuze ko mu gitondo yagiye kumureba agasanga ari gukora ikizamini neza, n’ishyaka ryinshi.

Kubera ko akana katari kameze neza, gakeneye gukurikiranwa n’abaganga, Mukanyandwi yoherejwe ku Bitaro bya Kabutare.

Uretse Mukanywandwi, undi munyeshuri witwa Mukasekuru Charlotte w’imyaka 30 y’amavuko na we yageze muri College Amis des Enfants mu Karere ka Gasabo aho yagombaga gukorera ibizamini bya Leta kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2015 afatwa n’ibise bamutwara kwa muganga na we ahita abyara.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwo munyeshuri agize amahirwe 2 ni yonse

nzabihimana eldad yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

imirimo ibiri yananiye impyisi!

jojo yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka