Abayobozi bakoze amakosa muri “Gira inka” bagiye gukurikiranwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagize uruhare mu makosa yagaragaye muri gahunda ya “Gira inka” bagiye kuzakurikiranwa.

Nyuma y’aho ubuyobozi bumanutse mu mirenge 13 igize aka karere bwasanze hari inka zagiye ziburirwa irengero zigurishwa izindi ntizigere ku bo zakagombye kugeraho.

Hakozwe raporo ya 'Gira inka' basanga hari izagurishijwe kandi abayobozi b'inzego z'ibanze babigizemo uruhare.
Hakozwe raporo ya ’Gira inka’ basanga hari izagurishijwe kandi abayobozi b’inzego z’ibanze babigizemo uruhare.

Ubuyuyobize kubona amakuru ko hari bamwe mu bayobozi babigizemo uruhare, bwatangaje ko Komite Nyobozi y’Akarere igomba kuzaterana ikabafatira ibyemezo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Nyirabagurinzira Jacqueline, wari ukuriye komite yagenzuye izo nka, agira ati "Twamanutse hasi kureba inka za gahunda ya ‘Gira inka’, dusanga hari izagurishijwe n’izindi zatanzwe zikakwa umuturage zigahabwa undi kandi abayobozi b’imirenge n’utugari babigizemo uruhare. "

Yongeraho ko bazabafatira ibihano bitewe n’uruhare buri wese yabigizemo kuko ngo hari abashobora kwihanangirizwa mu gihe ngo hari n’abandi bazashyikirizwa ubutabera nk’abakiriye ruswa kugira ngo umuturage ahabwe inka.

Nubwo ariko abayobozi batungwa agatoki, n’abahawe inka bakazigurisha ku bwabo na bo ngo nyuma y’uko Komite Nyobozi y’Akarere iterana, na bo ngo bazigwaho hakiyongeraho abarurage bashobora kuzakwa inka bahawe bitewe n’uko ngo bayifashe nabi.

Nyuma yo kumanuka mu mirenge yose igize Akarere ka Rutsiro muri rusange kuva muri 2006 inka zatanzwe zigera ku bihumbi 4 na 961 ziyongeraho izavutse zituwe zisaga ibihumbi 2 na 347, zose hamwe zikaba 7 na 308. Muri izo izisaga 291 zaragurishijwe, 128 zirapfa naho icyenda ziribwa. Bivuze ko muri ako karere kugeza ubu hari inka zibarirwa mu 6 na 880 za “Gira inka”.

Cisse Aimable Mbarushimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

aho iyi gahunda yagenze nabi abayobozi babigizemo uruhare kimwe nundi wese bireba akurikiranwe maze uyu mwaka urangirane n’ibi bibazo bya Gira inka twinywere amata

Jimmy yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Icecekere Wamunyamakuru We Uwakubwira Agahinda Mfite Ukuntu Twabuze Inka Z’indashyikirwa Z’abalimu Twatsindiye Mu 2012 Abalimu 10 Buri Karere Zigomba Gutangwa Na Rwanda Education Board Twarazisinyiye Ibiraro Twategetswe Kubaka Byarashaje Ubwatsi? Mbabajwe Nuko Nasinyiye Inka Ihaka Mbwirwa Ngo Igeze Kumupaka

Alias Mizero yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

ubwo koko inka zirenga ibihumbi 4 zabyaye ibihumbi bitageze kuri 3 mu myaka icyenfa.ntabwo bishoboka keretse niba baratanze ibimasa

ndumiwe yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka