Intwari z’i Nyange zigiye kubakirwa igicumbi cyazo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, batangiye kubaka igicumbi cy’intwari cy’abana b’i Nyange bakazaharuhukira bose.

Imirimo yo kubaka iki gicumbi yatangijwe na Pierre Damien Habubumuremyi umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari tariki 31 Ukwakira 2015.

Izi mva ebyiri zibanza zakozwe nk'ibimenyetso bya babiri bataraboneka.
Izi mva ebyiri zibanza zakozwe nk’ibimenyetso bya babiri bataraboneka.

Hari nyuma y’igihe kinini cyari gishize ababyeyi b’abana b’intwari biciwe i Nyange n’umuyobozi w’akarere ka Ngororero, basaba ko hakubakwa igicumbi cy’Intwari aho ziciwe. Ubu imirimo yo kubaka iki gicumbi.

Ntaho bari Ildephonse se w’umwe muri abo bana witwa Benimana Herene, wanavukaga mu murenge wa Nyange avuga ko bishimiye ko abana babo bagiye kubakirwa igicumbi cy’amateka.

Uretse imiryango y’aba bana, abazi ibyabereye i Nyange icyo gihe nabo bavuga ko banyuzwe n’icyo gikorwa.

Aha niho harimo kubakwa igicumbi cy'intwari z'i Nyange.
Aha niho harimo kubakwa igicumbi cy’intwari z’i Nyange.

Rwamasirabo Aloys uturanye n’ishuli ry’Intwari rya Nyange avuga ko bizatuma n’abandi biga gukora neza kandi ngo bishoboka.

Umuyobozi w’ishuli ry’intwari rya Nyange gapasi Uwamungu Leonard, avuga ko ubundi batabonaga ibyo bereka ababagana baturutse imihanda yose baje kureba aho hantu. Avuga ko kuba hashyizwe igicumbi cyazo ngo ari ukurinda amateka y’Igihugu no guha agaciro izo ntwari.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Niyonsaba Ernest asanga muri gashyantare umwaka utaha bazizihiza umunsi w’Intwari bishimye bakazanatumira Perezida wa Repubulika wigeze no kuhaza muri 2002.

Habumuremyi yavuze ko imibiri y’abana bishwe n’abacengezi icyo gihe izazanwa ikaruhukira muri icyo gicumbi kije ku mwanya wa kabiri nyuma y’igicumbi cy’Intwari kiri mu mujyi wa Kigali.

Abana b’intwari bose bahiciwe ni barindwi, umwe yari asanzwe abaruhukiye naho babiri ntibaraboneka ariko hakazubakwa imva z ‘ikimenyetso kugeza igihe bazabonekera.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo !Kandi Birakwiyeko Burimunyarwanda Wese Aharanira Kuba Intwari!Ni Muri Urworwego Tuzifatanya N’abanyeshuri B’inyange Bitangiye Igihugu,ku Itariki 1Gashyantare.

Aloys yanditse ku itariki ya: 24-12-2015  →  Musubize

Ntacyo Leta yacu itazadukorera, gusa ni iby’agaciro kubona abakuze twigishwa UBUMWE BW’ABANYARWANDA n’abana bato nyuma y’igihe gito abakuze bakoze ibara. Urugero rwiza badusigiye n’urumuri rw’amahoro bizahora bituyobora. Mwarakoze Ntwari zacu!

ERNEST yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka