Mfite indoto zo kuba Perezida wa Afurika-Koffi Olomidé

Koffi Olomidé, umuhanzi wo muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo, avuga ko nyuma yo gukora umuziki yifuza kuba Perezida wa Afurika.

Koffi yabivuze ubwo yari ari mu kiganiro cyitwa “C’est le moment” cya BBC Afrique, cyahise ku wa 06 Ugushyingo 2015.

Yagize ati “Haramutse hatowe umuyobozi wa Afurika, nziyamamariza uwo mwanya. Si ndi inararibonye muri politiki ariko nifuza kuba Perezida wa Afurika.”

“Le Grand Mopao”, nk’uko bakunze kumwita, akomeza anenga cyane imyitwarire y’Abanyekongo bo muri “diaspora”. Ngo usanga bagaya ndetse bakanabuza abahanzi bo muri Kongo kwinjira mu bihugu by’Uburayi n’Amerika, babashinja gukorana na Leta y’icyo gihugu.

Abo Banyekongo baba mu bindi bihugu ngo bashinja abaririmbyi baba muri Kongo kuririmba ishyaka riri ku butegetsi.

Koffi akavuga ko badakwiye kugereka ku bahanzi bo muri Kongo ibibi byose bibera muri icyo gihugu.

Gusa ariko, uyu muririmbyi w’icyamamare akomeza anenga imitegurire y’amatora mu gihugu cyamubyaye ndetse no muri Afurika muri rusange.

Agira ati “Nibansobanurire impamvu buri matora yo muri Afurika hagomba kwitabazwa indorerezi ziturutse ahandi? Ibyo bivuga ko ku ikubitiro amatora atizewe! Birababaje!”

Ku bijyanye no kuba Perezida Joseph Kabila yakwiyamamariza manda ya gatatu, Koffi yatangarije BBC Afrique ko ari ngombwa kureka gutekerereza umuyobozi w’igihugu. Ngo igihe nikigera ni we ubwe uzivugira icyo atekereza.

Mu Ukwakira 2015, Koffi Olomidé yashyize hanze umuzingo (Album) w’indirimbo yise “13eme Apôtre”, bishatse kuvuga “Intumwa ya 13”. Uyu muzingo warakunzwe kubera indirimbo nka “Selfie”.

Uyu muririmbyi avuga ko uwo muzingo we wa 20, ari wo wa nyuma. Ariko agahamya ko adahagaritse ibyo kuririmba. Ngo azakomeza gukora ibitaramo n’indi miziki itandukanye ariko itari mu muzingo. Koffi akavuga ko agiye kwita cyane ku bijyanye no gufasha urubyiruko.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ashingira kuki avugako indoto ze ari impamo.

NIYONSENGA Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

uwo mugabo mwifurije amahirwe.

joseph yanditse ku itariki ya: 17-04-2016  →  Musubize

Plz tujye dukosora! ntibavuga "indoto" bavuga "inzozi"

JP yanditse ku itariki ya: 12-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka