Batangiye kumva neza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge

Mu gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, mu karere ka Kirehe ho mu murenge wa Mushikiri abaturage bishimiye aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge.

Mu buhamya bwatanzwe hagaragajwe ko n’ubwo habayeho gutatira igihango bamwe bakishora muri Jenoside no kwangiza imitungo ya bagenzi babo,basanga intwaro y’ubumwe n’ubwiyunge ari ugusaba imbabazi no kubabarira.

Basanga imanza nke zisigaye zijyanye n'imitungo yasahuwe n'iyangijwe zizasozwa mu cyumweru cyahariwe ubumwe n'ubwiyunge
Basanga imanza nke zisigaye zijyanye n’imitungo yasahuwe n’iyangijwe zizasozwa mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge

Cyimana Pontien wababariwe n’umuturanyi we nyuma yo kwangiza imitungo y’amafaranga ibihumbi 195 agira ati“Kubera amateka mabi yaranze igihugu nagize ikibazo njya kwa Masenge nkura yo imitungo y’amafaranga ibihumbi 194, naramwegereye musaba imbabazi arazimpa none ubu iyo afite ibirori ninjye ubiyobora najye nabigira akabiyobora ubumwe n’ubwiyunge tubukomereho”.

Mafenge Jean de Dieu nawe ati “Nakagombye kuba ndi umukire kuko nishyuzaga Miliyoni zisaga 20 ariko nta nimwe nishyuje uwangezeho wese namuhaye imbabazi n’uyu Potien narazimuhaye, tubanye mu mahoro”.

Babonye umwanya wo gucinya akadiho bishimira ibyo bagezeho
Babonye umwanya wo gucinya akadiho bishimira ibyo bagezeho

Abatanze ibiganiro bose bibanze kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda bavuga ko nta gikwiye gutanya Abanyarwanda, basaba abaturage kwirinda amacakubiri baba abarinzi b’igihango.

Gatibita Wilfran Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Kirehe yagarutse ku nsanganyamatsiko asaba abaturage guharanira ubumwe n’ubwiyunge.

Babonye umwanya wo gucinya akadiho bishimira ibyo bagezeho
Babonye umwanya wo gucinya akadiho bishimira ibyo bagezeho

Ati nk’uko insanganyamatsiko ibivuga“Abarinzi b’igihango mu mujishi wa Ndi umunyarwanda”mu bakurambere nta wamenaga amaraso ya mugenzi we, byari ikizira ariko abanyamahanga batangira guteranya abanyarwanda bari bunze ubumwe”.

Akomeza avuga ko bamwe batatiye igihango bica abandi, avuga ko icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ari ukwibuka ibihe bibi bakareba imbere.

Murekatete Jacqueline umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abaturage gukura isoma mu mateka mabi yaranze u Rwanda,ashima abagize uruhare mu guhagarika Jenoside barangajwe na Perezida Paul Kagame.

Abarinzi b'igihango batowe uko ari bane bashimiwe mu ruhamwe
Abarinzi b’igihango batowe uko ari bane bashimiwe mu ruhamwe

Yasabye urubyiruko gukomeza gutera ikirenge mu cya bakuru babo baharanira ubumwe n’ubwiyunge.

Bamaze gukataza muri gahunda y'bumwe n'ubwiyunge
Bamaze gukataza muri gahunda y’bumwe n’ubwiyunge

Mu murenge wa Mushikiri mu manza 285 z’abangije imitungo hamaze kurangizwa 222 inyinshi zarangijwe binyuze muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge aho abahemutse bagiye basaba abo bahemukiye imbabazi, hari gahunda yo kurangiza izasigaye muri iki cyumweru.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka