RCS yarengeye miliyoni zirenga 600Frw kubera gukoresha biyogaze

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amagereza (RCS) kivuga ko cyarengeye miliyoni zirenga 600Frw mu miri 2013/2014, kubera gukoresha biyogaze nk’igicanwa cy’ibanze.

Byavugiwe mu kiganiro ubuyobozi bwa RCS bwagiranye n’abanyamakuru kuri uwu wa mbere taliki 9 Ugushyingo 2015, ubwo banamurikaga igikombe babiherewe mu rwego mpuzamahanga kubera uruhare bagize mu kurengera ibidukikije kuko inkwi zagabanutse cyane.

Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko gukoresha biyogaze birengera ingengo y'imali, bikaba byaranabahesheje igikombe bagihawe n'Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku magereza.
Ubuyobozi bwa RCS buvuga ko gukoresha biyogaze birengera ingengo y’imali, bikaba byaranabahesheje igikombe bagihawe n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku magereza.

Batanze urugero kuri gereza ya Gasabo, aho mbere yo gukoresha biyogaze bakoreshaga amasiteri 42 y’inkwi ku munsi none ubu ngo ikoresha amasiteri abiri gusa bikaba byaratumye iyi gereza izigama miliyoni zisaga 177.

yavuze ku gikombe bahawe n’isyirahamwe mpuzamahanga ryita ku magereza (ICPA), Komiseri mukuru wungirije wa RCS, Mary Gahonzire, yavuze ko barebye ku bintu byinshi.

Ikigo gishinzwe amagereza mu Rwanda gishaka guhagarika icanwa ry'inkwi 100%.
Ikigo gishinzwe amagereza mu Rwanda gishaka guhagarika icanwa ry’inkwi 100%.

Yagize ati “Barebye uko u Rwanda rurengera ibidukikije, uko rurinda abagororwa imyotsi yabatera indwara z’ubuhumekero, kubyaza umusaruro umwanda ndetse n’uko rurengera ingengo y’imali yagurwaga inkwi.”

Yakomeje avuga ko kuri gereza 14 ziri mu Rwanda, 12 zikoresha biyogaze, ikaba ngo ari gahunda RCS yihaye yo kurengera ibidukikije nk’uko biri muri politike ya Leta, ari yo mpamvu ngo bahawe kiriya gihembo kuko ibidukikije bireba isi yose.

Ubuyobozi bw’amagereza mu Rwanda buvuga ko kuri ubu bukoresha biyogaze, brikete bikorwa mu myanda n’inkwi nke mu gucana.

Ubu ngo barimo kwiga umushinga wo gukora brikete zizunganira biyogaze kuko bafite intego yo guhagarika icanwa ry’inkwi mu magereza 100%, nk’uko komiseri Gahonzire yabivuze.

RCS itangaza ko mu magereza, biyogaze ikoreshwa ku kigero cya 53%, brikete kuri 32.01% n’inkwi ku kigero cya 14.29%.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yeee, mukomerezaho, buri muyobozi wese, mu ruhande rwe, yarakwiye gutekereza no gukora icyatuma urwatubyare ruhora ku songa mu ruhando mpuzamahanga.

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka