Danny Vumbi yaraye yerekeje muri Canada mu bitaramo

Umuhanzi Danny Vumbi yaraye afashe indege yerekeza muri Canada aho afite ibitaramo bitandukanye azahuriramo n’umuhanzi w’umurundi Farious.

Nk’uko yabitangarije inshuti ze ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 8 Ugushyingo 2015 abinyujije kuri facebook, Danny Vumbi wari uherekejwe n’umugore we n’abana be yagize ati: “Mpagurutse i Kigali nerekeza muri Canada, bavandimwe mwitegure kwidagadura.”

Danny Vumbi ari kumwe n'umuryango we bamuherekeje
Danny Vumbi ari kumwe n’umuryango we bamuherekeje

Danny Vumbi na Big Farious bazataramira muri Canada ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo byiswe “North America Concert Tour” byateguwe na Oasis Ubuntu Source of Knowledge Society ifatanyije na Decent Entertainment.

Danny Vumbi ku kibuga cy'indeg i Kanombe mbere yo kurira indege
Danny Vumbi ku kibuga cy’indeg i Kanombe mbere yo kurira indege

Ibi bitaramo bikazaba muri uku kwezi k’Ugushyingo tariki 13 ahitwa Whitehorse, YT; tariki 14 i Vancouver, DC; tariki 21 Edmonton, AB; tariki 27 Ottawa, ON; tariki 28 Montreal, QC no mu kwezi kw’Ukuboza tariki 4 i Toronto, ON; tariki 5 Buffalo, NY.

Urupapuro rwamamaza ibitaramo bya Danny Vumbi na Farious
Urupapuro rwamamaza ibitaramo bya Danny Vumbi na Farious

Kwinjira muri ibi bitaramo akazaba ari amadolari y’Amerika 30 ku bazaba baguze amatike mbere, abazagurira ku muryango bikaba amadolari 40, imyanya y’icyubahiro ni 70 icyo kunywa cya mbere wihitiyemo ukagihabwa ku buntu; abantu 5 bishyize hamwe ni 300 naho abantu 10 bishyize hamwe bikaba 550.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ukuntu yambaye aziko ari muri winter?!ntakurimba ntagire ngo ni mu Rwanda hari climat nziza

kayitare yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka