Urujya n’uruza rw’amafaranga rworoheje mu gihugu hose

Ikgega cy’Iterambere mu Bucuruzi (BDF) na sosiyete ya MobiCash byafatanyije mu kugeza m gihugu hose uburyo bwo kwishyura serivisi wifashishije telefone.

Iyi gahunda izakorera mu turere tw’igihugu twose, aho umuntu azajya ashobora kwishyura amafaranga y’imisoro n’atari imisoro kuri RRA n’ibindi bitandukanye birimo umuriro n’amazi na passport, yatangirijwe mu Karere ka Karongi tariki 7 Ugushyingo 2015.

Umuyobozi wa MobiCash, Pascal Nyagahene, asobanura byinshi muri ubu buryo burya.
Umuyobozi wa MobiCash, Pascal Nyagahene, asobanura byinshi muri ubu buryo burya.

Umuyobozi wa MobiCash Pascal Nyagahene, yavuze ko ubufatanye na BDF buzafasha abatuye mu byaro kubona serivisi zitandukanye batiriwe bakora urugendo rurerure bagana mu mijyi kandi binagabanye amafaranga ashobora kuzimirira mu nzira.

Yagize ati “Turifuza ko abantu benshi batagira gukoresha ubu buryo, buzabafasha kohereza amafaranga cyangwa kwishyura serivisi zitandukanye batavuye aho bari.”

MobiCash, sosiyete yahawe uruhushya rwo gukora na Banki y’Igihugu ukwaka ushize, izakoreshwa mu kwishyura serivisi nyinshi zitangwa na leta, kandi ikazanagera mu bikorera ibahuza n’abaturage bakenera serivisi zabo.

Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango barimo n'abayobozi batandukanye.
Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango barimo n’abayobozi batandukanye.

Uyu munsi MobiCash ifite abakozi barenga 200 bakorera hirya no hino mu gihugu, bafasha abaturage mu kubitsa no kubikuza amafaranga yabo bakoresheje telefoni.

Innocent Bulindi umuyobozi wa BDF yavuze ko abakozi b’iki kigega bakorera mu gihugu hose bazafasha mu gukora akazi neza kandi bikazateza buzinesi za rubanda imbere. Ati “Guhera ubu ubyifuza wese ashobora kugera aho dukorera hose tukamuha serivisi yifuza.”

Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Laurent Nsengiyumva, yavuze ko iyi gahunda uretse guteza imbere urujya n’uruza rw’amafaranga umuntu akoresheje telephone, izanatanga akazi ku rubyiruko.

Laurent Nsengiyumva, umujyanama wa Guverineri w'Iburengerazuba, avuga ko ubu buryo buzatanga akazi.
Laurent Nsengiyumva, umujyanama wa Guverineri w’Iburengerazuba, avuga ko ubu buryo buzatanga akazi.

Ubu buryo bwa MobiCash kubukoresha ntibisaba ko umuntu aba afite konti muri banki cyangwa nimero ya telefoni, ahubwo icyo umuntu asabwa ni ukwegera umukozi wa MobiCash yitwaje indangamuntu akabimufashamo.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iki ni ikintu cyiza cyane ku bukungu bw’ u rwanda

kantarama yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Nange mwampa amahirwe yo kuba umwe murabo bakozi? Mwambariza ibisabwa ngo nandike nsaba akazi?MY PHONE IS 0722783894, 0736771568

irankunda clement yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka