Amakimbirane ya PFla na Dogg yasubije inyuma Hip Hop

Amakimbirane amaze iminsi hagati ya Bull Dogg na P Fla ngo yababaje bikomeye Green P, kuko yatumye abaraperi bongera gutakarizwa icyizere.

P Fla, Bull Dogg na Green P ni abaraperi bazamukiye mu itsinda rya Tuff Gangz, P Fla aza kurivamo mu 2012 kubera icyo yise “ubugambanyi bwa Jjay Polly”, nyuma y’umwuka mubi wari umaze kuvuka hagati y’abasore batanu bari barigize.

Green P ngo yababajwe bikomeye n'umwuka mubi hagati ya Bull Dogg na P Fla.
Green P ngo yababajwe bikomeye n’umwuka mubi hagati ya Bull Dogg na P Fla.

Amaze kurivamo hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati ye na Bull Dogg banakora indirimbo zitukana. Indirimbo “Gasopo Dogg” P Fla aherutse gushyira hanze ni yo yarushijeho guteza umwuka mubi hagati y’abo baraperi bombi kubera ibitutsi biyirimo byibasiraga bull Dogg.

Nyuma y’uko P Fla asohoye iyo ndirimbo hagaragaye indi ya Bull Dogg yasaga n’isubiza P Fla, kuko na yo yarimo ibitutsi byinshi.

Green P avuga ko izo ndirimbo zamubabaje cyane kuko zatumye bamwe mu bakunzi b’umuziki Nyarwanda bongera gutakariza icyizere injyana ya Hip hop yari imaze kwigarurira imitima y’abatari bake, nk’uko yabitangarije ikiganiro KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 7 Ugushyingo 2015.

Yagize ati “Byarambabaje cyane kuko bidusubije mu ishusho mbi ya Hip Hop kandi hari intera twari tumaze gutera.

Kumva umuntu atukana ibintu bigeze kuri ruriya rwego hari indi sura byatugaruyemo kandi twashakaga ko abantu babona ko Hip Hop ari injyana y’abantu basanzwe kimwe n’izindi njyana, ibi bintu byadusubije inyuma.”

Green P na Bull Dogg kugeza ubu baracyari kumwe mu itsinda rya Tuff Gangz by’umwihariko mu itsinda “Stone Church” baherutse gutangiza. Yatangarije KT Idols ko Bull Dogg na we atishimiye uwo mwuka mubi hagati ye na P Fla, bituma amusubiza.

Indirimbo ya Bull Dogg iherutse kujya hanze benshi bafashe nk’iyasubizaga P Fla, nyuma yo kumushozaho intambara y’amagambo ngo yari yarakozwe kera ariko Bull Dogg ntiyayisohora muri studio. Yaje gushyirwa hanze nyuma y’uko P Fla asohoye “Gasopo Dogg.”

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

abazi hip hop ubwo nibwo itu ryohera

makavela yanditse ku itariki ya: 24-08-2016  →  Musubize

p ntiyahinduka.yazanye nisubiyeho nyuma azana ndacyabirimo.doog poa ntugasarane na basaze

strongerwind yanditse ku itariki ya: 22-03-2016  →  Musubize

Man ntimukabeshye wanjye Bull Dog niwe wabanje gukorera P indirimbo nyuma nibwo P yakoze Gasopo Doggy! Ntimugacurike story kdi Hip-Hop njye nyifata uku nyine ntago baciye inka amabere

Sammy yanditse ku itariki ya: 28-02-2016  →  Musubize

Bari bamaze kabiri!!!

huumm yanditse ku itariki ya: 9-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka