"Icyumba cy’umukobwa” cyabamaze ipfunwe ryo kujya mu mihango

Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batakijya mu mihango ngo bibatere ipfunwe.

Aba bakobwa bavuga ko mbere bajyaga bagira ikibazo mu gihe bagiye mu mihango, bagatinya kugira uwo babibwira batinya ko ashobora kubaseka.

Icyumba cy'umukobwa gifasha abakobwa bagiye mu mihango.
Icyumba cy’umukobwa gifasha abakobwa bagiye mu mihango.

Nyuma yo gushyirirwaho icyumba bisukuriramo mu gihe bagiye mu mihango, bakanashyirirwaho abarimu babafasha kubaha ibikoresho by’isuku, bavuga ko ubu batakibona ko kujya mu mihango ari ikibazo, ko ahubwo ngo ari ubuzima busanzwe.

Mukeshimana Carine w’imyaka 17, wiga mu mwaka wa kabiri ku rwunge rw’amashuri rwa Muganza, avuga ko yatangiye kujya mu mihango yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Mukeshimana avuga ko muri icyo gihe umukobwa wagiraga ikibazo akajya mu mihango ari ku ishuri ngo yahitaga abeshya umwarimu ko arwaye, agahita ataha akazagaruka imihango yarangiye.

Mu cyumba cy'umukobwa habamo uburiri ashobora kuryamaho igihe arembye.
Mu cyumba cy’umukobwa habamo uburiri ashobora kuryamaho igihe arembye.

Agira ati ”Si ukukubeshya rwose umuntu yahitaga yitahira akazagaruka imihango yarangiye.”

Mukeshimana avuga ko ibi ngo byaterwaga no kumva ko kujya mu mihango ari ikibazo gikomeye, bityo ngo uyigiyemo akumva ari igisebo kuri we bigatuma ata amasomo agataha. Gusa ngo haracyari bake bagitinya kuvuga ko bagiye mu mihango iyo umwarimu ubashinzwe atabonetse.

Mujawimana Therese, umwarimu ushinzwe icyumba cy’umukobwa ku rwunge rw’amashuri rwa Muganza, avuga ko iki cyumba cyafashije abakobwa bataga ishuri kubera kujya mu mihango.

Nizeyimana Maurice ukuriye umushinga Health Poverty Action (HPA) mu Karere ka Nyaruguru, ari nawo wubaka ibyumba by’umukobwa mu bigo by’amashuri avuga ko ibi byumba byagabanuye umubare w’abavaga mu ishuri kubera kujya mu mihango.

Ku kibazo cy’abagitinya kuvuga ko bagiye mu mihango, Nizeyimana avuga ko bakomeza kwigisha abakobwa n’abarimu b’abagabo kumva ko kujya mu mihango ari ikintu gisanzwe, bityo ngo bakajya bisanzura bakabivuga kandi abo babibwira nabo bakabafasha.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibyiza kabisa nibindi bigo birebereho

###$$$ yanditse ku itariki ya: 8-11-2015  →  Musubize

Nibyiza ko bashiki bacu bahabw,agaciro kuko kujya mumihango sigisebo ahubwo niko gaciro kumukobwa abo bake nabo mugerageze kubigisha

Twashemererwa Steven yanditse ku itariki ya: 8-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka