Abahingaga ku nkombe za Mwogo bazafashwa kwiteza imbere

Nyuma y’aho abahingaga muri metero 10 zikikije Mwogo bahagarikiwe kuhahinga ngo haterwe ibyatsi birinda inkombe, ngo bagiye gufashwa mu buhinzi n’ubworozi.

Jean Bosco Mugwaneza, ukurikirana ibikorwa by’umushinga wo kubungabunga Ikiyaga cya Victoria (LVEMPII) ukorera mu Kigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), avuga ko abazafashwa batuye mu Mirenge ya Simbi na Kigoma.

Aha ni i Kigoma mu Karere ka Huye, bari bari mu muganda wo gutera urubingo ku nkombe za Mwogo.
Aha ni i Kigoma mu Karere ka Huye, bari bari mu muganda wo gutera urubingo ku nkombe za Mwogo.

Ku ikubitiro hazafashwa abagera kuri 200 bamaze no kwibumbira mu makoperative ane y’ubuhinzi bw’imboga ndetse n’ubworozi bw’ingurube. Ubu buhinzi n’ubworozi kandi ngo bazabukora mu buryo bwa kijyambere, ndetse imboga zo bazazihinga mu mazu yabugenewe azwi ku izina rya green house.

Miliyoni 54 ku zisaga 65 aya makoperative azifashisha zamaze kugera kuri konti y’Akarere ka Huye, hasigaye ko abagenerwabikorwa batangira gukora.

Biteganyijwe kandi ko aba bahinzi borozi bazahabwa impuguke zizabafasha mu mishinga yabo, kugira ngo bazabashe gukora uko bikwiye bityo baziteze imbere.

Nyuma y’iyemerwa ry’imishinga ya bariya 200 bari batoranyijwe ku ikubitiro, kuri ubu LVEMPII yasabye ko hatoranywa abandi 200 na bo bazibumbira mu makoperative ane, hanyuma bagakora imishinga. Buri koperative izakora umushinga utarenze miliyoni 17.

Ubundi, abari basanzwe bahinga mu nkombe z’umugezi wa Mwogo bakeneye gufashwa ni 827. Bariya magana abiri bakaba baragiye batorwa hakurikijwe abakennye kurusha abandi.

Mugwaneza anavuga ko aba bose bari gushakirwa uko bakwikura mu bukene atari ukubera ko bambuwe ubutaka bwabo, kuko n’ubundi ibishanga ari ibya Leta, ahubwo ni ukubera ko ubutaka babujijwe guhinga bari basanzwe babukesha imibereho.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka