Frank Joe yishimiye kugaragara muri filime ya Hollywood

Frank Joe, yishimiye kuzagaragara muri filime ya Hollywood akaba ari filime abona ko izamukingurira amarembo ku rwego mpuzamahanga.

Frank Joe, umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa muri Canada akaba n’umwe mu bazagaragara muri filime “Painkillers 2015” izajya hanze tariki 15 Ugushyingo 2015, yanyuzwe cyane no kuba akinamo ari umuganga, n’ubwo ari uruhare (role) ruto.

Frank Joe asanzwe ari umuhanzi Nyarwanda
Frank Joe asanzwe ari umuhanzi Nyarwanda

Aganira na Kigali Today kuwa 3.11.2015, ubwo yabazwaga uburyo yabashije kubona uruhare(role) muri iyi Filime yavuze ko yitabiriye amahitamo nk’abandi maze abasha kwegukanamo umwanya.

Frank Joe akora n'ibyerekeranye n'imideri
Frank Joe akora n’ibyerekeranye n’imideri

Yagize ati: “Ntabwo mfitemo uruhare(role) ihambaye cyane ariko nyine nk’uko ubizi ntabwo biba byoroshye kubona umwanya muri filime nka ziriya iyo bampaye narayemeye.”

Abajijwe niba bisobanuye ko azareka ibijyanye no kuririmba dore ko agaragara cyane mu by’amafilime no kumurika imideli iyo ari hariya muri Canada yasubije agira ati: “Umuziki ntabwo nawuhagarika ariko hano ibintu bya filime n’imideli nibyo binyorohera cyane kuba nabonamo imirimo, umuziki wa hano urakomeye cyane kandi ukanahenda cyane niyo mpamvu iyo ndi ino ntawukora ahubwo nkategereza kuwukora ngeze muri Afurika ni ukuvuga mu Rwanda, muri Kenya n’ahandi, Ariko nimbona Producer hano wumvikana dushobora gukorana.”

Aha Frank Joe yari muri Filime igiye gushyirwa ahagaragara
Aha Frank Joe yari muri Filime igiye gushyirwa ahagaragara

Frank Joe abaye umwe mu banyarwanda bake bagaragaye muri filime zikomeye ku rwego rw’isi nyuma ya Sonia Rolland, Nirere Shanel n’abandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka