Darfur: RDF yubakiye urubyiruko rwa Zalingei inzu ebyiri

Abaturage batuye mu nkambi za Hassa Hissa na Hamadia, Zalingei ho muri Darfur, ku itariki ya 02 Ugushyingo 2015, bamurikiwe inzu bubakiwe na RDF.

Izi nyubako zubatswe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Batayo ya 42 iri mu butumwa bw’amahoro mu gace kitwa Zalingei i Darfur zizubakira urubyiruko.

Bafungura ku mugaragaro ayo mashuri
Bafungura ku mugaragaro ayo mashuri

Umuyobozi w’urubyiruko rutuye mu nkambi ya Hamadia, Shaffi Abdallah Abdul Karim Nourdin, yavuze ko bishimiye cyane igikorwa cy’ingirakamaro bakorewe n’ingabo z’u Rwanda zikorera mu gace batuyemo.

Yagize ati: “Turabashimiye cyane, mu by’ukuri ntawe ushobora kwiyumvisha ibyishimo dutewe n’iki gikorwa dukorewe kuko kidufitiye akamaro”. Izi nzu zizafasha urubyiruko kwiga ubumenyi butandukanye. Zifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera kuri 200.

Imwe mu nyubako babubakiye.
Imwe mu nyubako babubakiye.

Ni umushinga watewe inkunga na UNAMID, Umutwe w’Ingabo za Loni uri mu butumwa bw’amahoro i Darfur muri Sudan (UNAMID).

Intego y’igikorwa ni ugufasha urubyiruko kwiteza imbere. Mbere batarubakirwa izi nyubako, ibikorwa byabo babikoreraga mu nyubako z’ibyatsi. Inkambi za Hassa Hissa na Hamadia zicumbikiye impunzi zavanywe mu byabo n’intambara zigera ku bihumbi ijana na cumi.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNAMID mu gice cya Darfur yo hagati, Brig Gen George Rwigamba yashimye Ingabo z’u Rwanda kugera ku gikorwa bari basezeranije abaturage.

Ati “Turashimira UNAMID na Batayo ya 42 y’Ingabo z’u Rwanda ku gikorwa bagezeho nk’uko bari babisezeranye abaturage”. Yanashimye abaturage uburyo babashyigikiye mu gikorwa avuga ko mu gufatanya byagaragaye ko bashobora gukora n’ibindi birenze.

Ifoto y'urwibutso
Ifoto y’urwibutso

Umuyobozi Mukuru wa UNAMID muri ako gace Lamech Kawiche yasabye ubuyobozi bw’izo nkambi zombi gufata neza inyubako bashyikirijwe, anabamenyesha ko ibyo bikorwa babakoreye bitoroshye ko ahantu hose babihageza ari nayo mpamvu babicunga neza bigafasha abaturage bose

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda za Batayo ya 42, Lt Col Venant Bizimungu yashimye abayobozi b’abaturage uburyo bafatanije mu gikorwa n’inama bagiye babagira kandi abizeza ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza gufatanya nabo.

Bashimye ingabo z'u Rwanda ibikorwa byiza zibagezaho
Bashimye ingabo z’u Rwanda ibikorwa byiza zibagezaho

Uretse ibikorwa byo kubungabunga umutekano, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa Darfur zikora n’ibindi bikorwa biterwa inkunga na UNAMID bifasha mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.

Kalimba Alphonse

Foto MOD

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

komerezaho RDF ishema ryu Rwanda nabana barwo

fulgence yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka