Ingabo za Congo zafashe ikiruhuko mu kurwanya FDLR

Ingabo za Congo FARDC zahagaritse ibitero kuri FDLR zijya mu kiruhuko cy’amezi atatu, kuko ngo ubu zigenzura uduce FDLR yahozemo.

Amakuru Kigali Today yakuye mu basirikare bari mu bikorwa byo kurwanya FDLR, avuga ko bahawe ikiruhuko cy’amezi atatu, nyuma y’amezi icyenda bakurikirana abarwanyi ba FDLR bihishe mu bice bitandukanye mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo za Congo zari mu bikorwa byo kurwanya FDLR basabwe kubihagarika.
Ingabo za Congo zari mu bikorwa byo kurwanya FDLR basabwe kubihagarika.

Umugisirikare utarashetse ko amazina ye atangazwa, avuga ko basabwe n’abakuru babo guhagarika ibikorwa byo gukurikirana abarwanyi ba FDLR bagafata ikiruhuko tariki 21 Ukwakira 2015, hashingiwe ko uduce twinshi yabarizwagamo ingabo za Congo FARDC zitugenzura.

Uyu mutangabuhamya avuga ko bimwe mu bice yagiyemo kurwanya FDLR ari Tongo, Mugunga, mu kirunga cya Nyiragongo, Bwiza na Kibati, bashobora gufata abarwanyi batatu mu minsi 45 bari bamaze muri icyo gikorwa cyo guhiga FDLR.

Abajijwe niba FDLR yarashize, avuga ko atabihamya gusa aho babaga bafite amakuru ko ifite ibirindiro basangaga yahavuye.

Abarwanyi bajyanywe mu nkambi Kisangani baracyumvira ubuyobozi bwa FDLR
Abarwanyi bajyanywe mu nkambi Kisangani baracyumvira ubuyobozi bwa FDLR

Agira ati “Twamaze iminsi 45 mu mashyamba duhiga abarwanyi ba FDLR ariko aho tubakeka tugasanga barahavuye, ntitwavuga ko badahari, gusa abo twashoboye gufata ni batatu kandi ntitwavuga ko aribo bari bagize FDLR.”

Icyo impugucye z’umuryango wabibumbye zivuga ku bikorwa by’ingabo za Congo mu kurwanya FDLR

Abarwanyi ba FDLR bafatiwe mu nzira bataha mu Rwanda bafunnzwe n'ingabo za Congo.
Abarwanyi ba FDLR bafatiwe mu nzira bataha mu Rwanda bafunnzwe n’ingabo za Congo.

Raporo yasohotse tariki ya 16 Ukwakira 2015 ikozwe n’impugucye z’umuryango wabibumbye zakurikiranye umusaruro wavuye mu bikorwa by’ingabo za Congo mu kurwanya FDLR, zivuga ko nta musaruro byatanze.

Raporo ivuga ko abarwanyi ba FDLR 339 bashyize intwaro hasi bagashyirwa mu nkambi i Kisangani bakigendera ku mabwiriza y’ubuyobozi bwa FDLR biboneka ko batitandukanyije nayo.

Tariki 21 Kanama 2015 mu nkambi yitiriwe Lt Gen Bauma harimo abarwayi 307 n’abo mu miryango yabo 1030 bavuye walungu muri Kivu y’amajyepfo, Kanyabayongo muri Kivu y’Amajyaruguru, ariko banze gutaha mu Rwanda kubera amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi bwa FDLR.

Ibikorwa by’ingabo za Congo byiswe Sokola 2 (gusukura) byatangaijwe tariki ya 28 Mutarama 2015.

Bamwe mubarwanyi bafashwe n'ingabo za Kongo bagizwe aba ofisiye kandi atari bo.
Bamwe mubarwanyi bafashwe n’ingabo za Kongo bagizwe aba ofisiye kandi atari bo.

Impugucye z’umuryango wabibumbye zinenga umusaruro byatanze, kuko bitishe cyangwa ngo bifate abarwanyi ba FDLR, ahubwo icyakozwe ni uko abarwanyi ba FDLR bagiye bava mu birindiro barimo bakigira ahandi FARDC yahava FDLR ikagaruka mu mwanya wayo.

Ingabo za Kongo zivuga ko kuva tariki 2 Mutarama 2015 kugera tariki 24 Kanama 2015 zashoboye kwica abarwanyi 35 ba FDLR, zifata imfungwa 313.

Imfurwa z’abarwanyi ba FDLR bafungiye muri gereza ya gisirikare iri Angenga mu ntara ya Mongala, impugucye zisuye Gereza zabonye imfungwa 175, nazo zivuga ko zazanywe ari 177.

Ubuyobozi bwa gereza bukaba butarabonye ibisobanuro by’abafungwa 313 bavugwa ko bafashwe n’ingabo za Kongo mu kurwanya FDLR.

Ubuyobozi bwa Gereza bwavugaga ko mu mfungwa 177, abasirikare bari abayobozi bari 14 harimo majoro batatu, abakapiteni batanu, aba Lieutenants bane na Sous Lieutenants babiri. Ariko mu biganiro impugucye bavuze ko atari abasirikare bakuru, abandi bavuga ko batari n’abarwanyi ba FDLR.

Mu mfungwa 177 bafashwe n’ingabo za Kongo, 86 babwiye impugucye z’umuryango wabibumbye ko ari abaturage atari abasirikare, naho bakometse muri Kivu y’Amajyepfo ahitwa Kilembwe na Fizi abayobozi bavuga ko hari abaturage bafashwe n’abasirikare.

Abayobozi bakaba barabwiye impugucye ko ubuyobozi bw’ingabo za Congo regiment 3303 bukuriwe na Col Ringo Heshima bwasabye impunzi z’abanyarwanda kujya mu nama Kilembwe, abagiyeyo bagahita bafatwa nk’abarwanyi ba FDLR boherezwa Bukavu.

Impugucye z’umuryango wabibumbye zivuga ko ibikorwa by’ingabo za Congo mu kurwanya FDLR bitakoroha, mu gihe abayobozi bakuru b’ingabo za Congo bakorana n’abarwanyi ba FDL mu bucuruzi bw’amakara, imbaho, amabuye y’agaciro n’urumogi bikaba impamvu yo kubakingira ikibaba.

Lt Col Ntibibaza Gerard wari umuyobozi mu biro bya mbere bya FDLR, akaba yaratangarije Kigali Today ko ingabo za Kongo zigurisha amakuru FDLR ku buryo iyo hari ibikorwa byo kubatera ibimenya mbere yo kuba.

Ibikorwa by’ingabo za Kongo mu kurwanya FDLR byayibujije gutaha mu Rwanda

Ubuyobozi bw’ishami rya Monusco rishinzwe gucyura abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro muri Kongo DDRRR (disarmament, demobilization, repatriation, reinsertion and reintegration), rivuga ko kuva ibikorwa by’ingabo za Kongo byo kurwanya FDLR byatangira byatumye umubare w’abarwanyi ba FDLR bataha ugabanuka.

Impugucye z’umuryango wabibumbye zikavuga ko zihereye kumfungwa zasanze muri gereza ya Angenga yagiyemo abarwanyi 177 n’abarwanyi 13 Monusco ivuga ko yakiriye kuva ibikorwa byo kurwanya FDLR byatangira.

Abarwanyi 190 nibo bavuye muri FDLR, mu gihe umuyobozi wari ushinzwe ibiro bya mbere (J1) muri FDLR Lt Col Ntibibaza yagaragaje ko FDLR ifite abarwanyi benshi babarirwa mu bihumbi bitanu bari muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Uretse Monusco ivuga ko ibangamirwa mu gucyura abarwanyi ba FDLR bashaka gutaha, Sayinzoga Jean umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare, avuga ko umuvuduko w’abarwanyi ba FDLR bashaga gutaha wabangamiwe n’ingabo za Congo.

Ati “Twari dusanzwe twakira abarwanyi benshi bataha mu Rwanda, ariko aho FDLR igiriye igitekerezo cyo gushyikirana n’u Rwanda ibitewemo inkunga n’umuryango wa SADC, umubare watangiye kugabanuka kuko bizezwaga gutaha ari ibitangaza, bahabwa imyanya ikomeye.”

Sayinzoga avuga ko uretse guca intege abarwanyi bashaka gutaha, ngo ingabo za Kongo zagabanyije umubare w’abarwanyi bataha mu Rwanda kuko iyo zibafatiye mu nzira bashaka kuza mu Rwanda zijya kubafungira mu magereza.

Ati “Ubu rero aho abarwanyi ba FDLR bahakaniwe n’ababateraga inkunga ko ntabiganiro n’u Rwanda ndetse abandi bakava ku buyobozi, ubu abarwanyi barashaka gutaha ariko imbogamizi iyo bafatiwe munzira n’ingabo za Kongo ntizibaha inzira zirabafunga.”

Muhango wo gusoza ikiciro cya 54 cy’abarwanyi bari mu masomo Mutobo bagiye gusubira mu miryango yabo, basabye imiryango mpuzamahanga gusaba ingabo za Congo gutanga inzira ku barwanyi ba FDLR bashaka gutaha, kuko iyo babafashe babajyana kubafunga bigatuma abandi batinya.

Hashingiwe ku mubare y’abarwanyi batashye kuva ibikorwa byo kurwanya FDLR byatangira ubuyobozi bw’ikigo cya Mutobo bugaragaza ko imibare yagabanutse.

Kuva Mutarama kugeza Ukwakira 2015 hamaze gutaha abarwanyi 114 binjiriye mu karere ka Rubavu na 29 mu karere ka Rusizi, mu gihe abarwanyi n’imiryango yabo batashye mu Rwanda ari 438.

Uyu mubare uboneka ko ari muto ugereranyije n’imyaka yashize, aho abatashye mu mezi icumi bashoboraga gutaha mu mezi abiri.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

It is good to take holday

Benimana peter yanditse ku itariki ya: 7-12-2015  →  Musubize

Ibya FDLR ni ikinamico!maze ngo Afrika izaterimbere!ese baje tugasangira ubutegetsi abakoze ibyaha tukabahana!Nabo ni abanyarwanda.Nibaze tubaheho wabona bakatuzanira kuri twa zahabu na diamond!Gikwete yararikocoye nanjye ndarikocoye!ntakubarwanya kuriho ahubwo babaye iturufu ya ba rusahuriramunduru!babarwanye gutese!Ninko kubeshya ngo Museveni yarwanyije inkotanyi!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Jye mbona kugirango FDLR icike muri Congo aruko RDF yakwigirayo naho FARDEC ntacyishoboye niyokwikorera ubucuruzi hamwe na FDLR.

Niyonzima Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

Ariko nta mbwa nari nakabona nk’aba Katanyama, niko mwa ngegera mwe abasirikare (niba muri nabo) barinze igihugu bafatira rimwe ikiruhuko bate koko mwa misega mwe !! icyo gisirikare mwakigiye hehe ? ngo umuturanyi n’inshuti y’agahato koko aho mwitwa ngo muraharinze byarutwa no kuharunda ibishyinga by’amabuye kuko murutwa n’abadahari.

bigabo yanditse ku itariki ya: 3-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka