Uko umuganda wakozwe mu gihugu-Amafoto

Umuganda mu karere ka Rubavu wahariwe gukora umuhanda uzajya unyuramo amakamyo kugira ngo bagabanye impanuka z’ibimodoka binini bigonga ibitaro bya Rubavu. Biteganyijwe kon umuhanda wakozwe uzajya unyura mumurenge wa Rugerero ugahinguka mu Byahi kuri Sitade.

Nyagatare mu mudugudu w’Akagari ka Nyange ya 1 Akagari ka Nyamirama mu murenge wa Karangazi gutera ibyatsi mu idamu nshya iherutse gucukurwa ku bufatanye n’inkeragutebara.ubujyakuzimu bwa m100 ku 100 z’ubujyakuzimu.

Kirehe ku rwego rw’Akarere umuganda wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside ruherereye Nyarubhuye ahahuriye abaturage n’abayobozi abakozi b’Akarere ndetse n’abavuka Nyarubuye baba mu mujyi wa Kigali. Uyu muganda wari ugamije gutunganya aho CNLG igiye kubaka urwibutso ruzashyingurwamo imibiri ibihumbi 52. Kubaka urwibutso bikazatwara Miliyoni zisaga 350 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu karere ka Huye baramukiye mu muganda wo gutera urubingo mu nkengero z’umugezi wa Mwogo.

Ruhango Umuganda waranzwe no gusibura imihanda yose yo mu mujyi wa Ruhango

Mu karere ka Ngororero Mu murenge wa Nyange batunganyije ahazubakwa igicumbi cy’intwari z’imena za Nyange. Iyi site igizwe n’imva z’abana 7 z’abana bigaga Nyange bishwe n’abacengezi mu mwaka wa 1997.

Uko byari byifashe mu mafoto

Syldio Sebuharara mu karere ka Rubavu

Karinganire Erneste mu karere ka Ngororero

Marie Claire Joyeuse mu karere ka Huye

Muvara Eric mu karere ka Ruhango

Mutuyimana Servilien mu karere ka Kirehe

Sebasaza Gasana Emmanuel mu karere ka Nyagatare

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka