Baracyagira ipfunwe ryo kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gakenke ntibarasobanukirwa n’akamaro ko kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere abenshi bakabiterwa n’imyumvire.

N’ubwo ababyeyi bagiye basobanuriwe uburyo bazajya baganirizamo abana babo ku buzima bw’imyororokere usanga batabiha umwanya uhagije ngo baganirize abana babo ugasanga hari imiryango bagitwara inda zitateganyijwe.

Urubyiruko rukiri mumyaka yo hasi nirwo rukwiye gusobanurirwa n'ababyeyi ndetse n'abarezi
Urubyiruko rukiri mumyaka yo hasi nirwo rukwiye gusobanurirwa n’ababyeyi ndetse n’abarezi

Ababyeyi basobanura ko harimo abana baganirizwa ariko ntibumve ibyo baganirijwe bagahitamo gukora ibyo bishakira ariko ngo harimo n’ababyeyi bagifite imyumvire yo kuvuga ko kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere ari ukwigisha uburara.

Uwimaniduhaye Christine wo mu murenge wa Gakenke, avuga ko ababyeyi mu karere ka Gakenke batarashobora kumva akamaro ko kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere ugasanga batabiganiriza abana babo

Ati “Ntabwo ababyeyi babibashishikariza, ntabwo bari babyumva ngo bajye babibaganirizaho muri aka karere ka Gakenke, nkabona biterwa ahanini n’ubujiji buba bubarimo ariko ku giti cyanjye kuganiriza umwana ni byiza”.

Bayavuge Jacqueline wo mu murenge wa Nemba avuga ko ababyeyi benshi badakozwa kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere kuko hari ababifata nko kubigisha uburara.

Ati “Twese ntabwo tubyumva kimwe kuko hari benshi utabwira ngo umwana uzamwigishe iki n’iki ngo yemere, akavuga ngo ni ukumwigisha uburara cyangwa ngo ibi n’ibi ntakwiye kubyumva, ariko burya ntabwo ari byiza kuko iyo umwigishije hari igihe yumva ikibi n’icyiza”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zephyrin, avuga ko ababyeyi batarumva neza akamaro ko kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Usanga ababyeyi batarabyumva neza, hari umubyeyi utinya kuganiriza umwana we ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kugeza ubu ngubu mu ngo biracyari ikibazo kuko hari aho usanga hari abana batwara inda zitateganyijwe ugasanga bazitwarira mu ngo iwabo bikatugaragariza neza ko nta mbaraga nyinshi barashyiramo nk’ababyeyi mu kuganiriza abana babo”

Ababyeyi bakaba basabwa kujya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere kuko bibarinda kuba hari uwagira icyo abashukisha akabangiriza ubuzima

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndumunyeshuri Nyakayaga Mu Karere Ka Gatsibo. Ntibikwiye Ko Ababyeyi Batinya Kwigisha Abana Ibyimyororoke Nibindi Doreko Foundation Of Edication

Rukundo yanditse ku itariki ya: 31-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka