Roberto yamaze gusesekara I Kigali

Umuhanzi Roberto wamamaye ku ndirimbo "Amarula" yamaze gusesekara mu Rwanda aho aje mu gitaramo cyo kumurika alubumu "Nyumva" y’itsinda Two 4Real.

Umuhanzi Roberto wamamaye ku ndirimbo "Amarula" yamaze gusesekara mu Rwanda aho aje mu gitaramo cyo kumurika alubumu "Nyumva" y’itsinda Two 4Real.

Nk’uko Dj Pius yabitangarije Kigali Today kuri uyu wa 29 Ukwakira 2015, Roberto yamaze gusesekara I Kigali, aho twavuganaga bamaze kumwakira.

Byari biteganyijwe ko agera I Kigali ku isaha ya saa saba ariko ubwo twavuganaga atubwira ko bamaze kumwakira ni ku isaha ya saa munani hafi n’igice.

Abahanzi bakaba baje kwifatanya n’iri tsinda mu kumurika umuzingo(Album) yabo bose bamaze kuhagera.

Tubibutse ko kuri uyu wa gatandatu tariki 31.10.2015 muri Kaizen guhera saa mbiri z’ijoro ari bwo hazaba igitaramo kibanziriza imurika ry’uyu muzingo w’indirimbo (Album) aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 5000 naho tariki ya 1 Ugushyingo 2015 kuri stade ya Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru guhera ku isaha ya saa munani z’amanywa ari bwo hazabaho igikorwa cyo kumurika Album "Nyumva" ya Two 4Real.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga y’u Rwanda 3000 mu myanya y’icyubahiro na 1000 ahasigaye. Ibi bitaramo byombi bikazagaragaramo abahanzi na Roberto n’umuvandimwe we General Ozzy bo muri Zambia, Ray Signature, Michael Ross, Toniks n’abahanzi Nyarwanda nka Riderman, Urban Boys, Ama-G The Black, Uncle Austin,Senderi, TBB, Knowless, Bruce Melody, Charly &Nina, Jody n’abandi.

Hazaba kandi hari Arthur Nkusi na Luis Munana mugenzi we muri Big Brother Africa bazafatanya kuyobora ibi bitaramo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ROBERTO WELL CAME TO RNDA FILL AT HOME.

RIDAFOSI yanditse ku itariki ya: 29-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka